Mu ijoro ryakeye ryo ku wa 29 Mata 2023 muri Hotel Parkinn hari hateraniye imbaga nyamwinshi mu birori byo gutanga ibihembo bya The Choice Awards2022 byatangwaga ku nshuro yabyo ya gatatu.
Ni ibihembo byaranzwe n'udushya dutandukanye ariko by'umwihariko ibyamamare byari byabukereye mu myambaro myiza cyane , abenshi bari banyuze kubanyamideri barabambika.
Imyambarire idasanzwe iri mu byaranze ibihembo bya The Choice Awards2022.
Umunyamakuru Phil Peter hamwe na Muyango Uwase basaga neza cyane ari nabo bakiraga abashyitsi ku itapi itukura.
Amasaha asanzwe agora abanyarwanda mu birori n'ibitaramo, hano ntiyigeze aba ikibazo kuko ku isaha ya saa kumi n'ebyiri nk'uko ubutumire bwabivugaga, abo ku buhanga bw'ibyuma bari bamze gukora akazi kabo, aya masaha yageze abashyitsi barimo kwinjira munzu mberabyombi ya Parkinn.
Umuhanzi Bruce Melodie uherutse upfusha nyirakuru yabashije kuhagera ndetse aca agahigo lko kwegukana ibihembo bibiri mu ijoro rimwe.
Umuhanzi Itahiwacu Bruce wari ukubutse mu gihugu cya Nigeria yaraye aciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere wegukanye ibihembo bibiri mu ijoro rimwe mu bihembo bya The Choice Awards aho yegukanye "Best Male Artist' na "Best Video of The year" abikesha "Funga Macho".
Undi muntu wasize yanditse amateka muri The Choice Awards ni Dj Brianne wegukanye igihembo cya "Best dj of the year" muri The Choice Awards2022.
Ibi byatumye Dj Brianne aca agahigo ko kuba umuntu wambere utwaye igihembo imyaka ibiri ikurikirana kuko Dj Brianne niwe wari wegukanye "Best dj of the year" muri The Choice Awards2021.
Dj Brianne yaraye akoze amateka, igihembo yahawe na Jado Kabanda, umuyobozi wa Isibo tv.
Irene Mulindahabi yateye ibisa n'urwenya avuga ko atariwe nyiri "Mie Empire" inzu ireberera inyungu z'abahanzi Dorcas na Vestine.
Umunyamakuru akaba n'umujyanama w'abahanzi Irene Mulindahabi ubwo yageraga ku itapi itukura, yahaswe ibibazo na mugenzi we Phil Peter wamuhaga ubutumwabw'abakunzi b'umuziki basaba ko yagarura umuhanzi Niyo Bosco muri Mie Empire bakongera gukorana kuko kuva batandukana uyu muhanzi bisa nkaho iby'imiziki bikomeje kumugora.
Irene asa n'utebya yasubije ati "Ubwo butumwa burayobye, sinjye bugenewe. Tegereza bossi wa Mie Empire aze kuko sinjye, nanjye ndi umukozi".
Ni ubutumwa bwafashwe nko gukwepa ikibazo cy'umunyamakuru ariko nanone abumva bari bamaze kumva neza icyo yashakaga kuvuga {ko bigoye kumugarura}.
Niyo Bosco aheruka gushyira hanze indirimbo agikorana na Irene.
Irene abajijwe kuri Niyo Bosco yahise ahakana ko ari nyiri Mie Empire.
Bane mu begukanye ibihembo ,ntibabashije kuhagera kubw'impamvu zitandukanye.
Umuhanzi Afrique wabaye uwahise abandi mu bahanzi bakizamuka ntiyabonetse.
.
Alyn Sano uri muri Zambia yatwaye igihembo cy'uwahize abandi mu bahanzikazi nawe ntiyabshije kuhagera.
Salima Mukansanga wahawe igihembo cy'uwakoze ibikorwa by'indashyikirwa "Iconic awards" ntiyabonetse.
View this post on Instagram
Gad wahize abandi mu kuyobora amashusho y'indirimb nawe ntibashije kuza gutwara ibihembo cye.