Katy Perry yatunzwe intoki n'abitabiriye American Idol

Katy Perry yatunzwe intoki n'abitabiriye American Idol

 Mar 23, 2023 - 14:29

Sara Beth Liebe wakomeje mu cyiciro cya American Idol yatunze intoki Katy Perry wari mu bagize akanama nkemurampaka ko yamwibasiye.

Sara Beth Liebe yatangaje ko yababajwe n’amagambo yasaga nk’urwenya, yabwiwe na Katty Perry wari umwe mu bagize akanama nkemurampaka ubwo yari ari ku rubyiniro rwa ‘American Idol’.

American Idol akaba ari amarushanwa yo gutoranya abahanzi bafite impano, aho baca imbere y'akanama nkemurampaka bagahitamo umwiza kurusha abandi.

Ikindi kandi aya marushanwa aba aca kuri televisiyo ako kanya, ndetse ushaka wese ariyandikisha agahatana.

Kuri ubu, uyu mwaka amarushanwa akaba yaratangiye ku wa 19 Gashyantare kuri televisiyo ABC y'Abanyamerika.

Tugarutse kuri Sara Beth, akaba yaratangaje ko ubwo yabwiraga Katy Perry ko afite imyaka 25 ndetse n'abana batatu, bikaba byaramutangaje cyane agakomeze ku byibazaho, ibyatumye Sara abifata nko kumwibasira.

Sara Beth Liebe wibasiwe na Katy Perry kubera afite imyaka 25 n'abana batatu 

Sara abinyujije kuri TikTok yagize ati "Katy Perry yateye urwenya rutarimo ikinyabupfura. Ntekereza ko umugore aba akwiriye gushyigikira mugenzi we kandi ntekereza ko bikomeye kuba umugore no kuba umubyeyi.”

Ikindi kandi Sara akaba yaravuze ko abantu benshi bagiye bamubaza uko yiyumvaga bijyanye nuko yabyaye akiri muto.

Yagize Ati "Byari biteye isoni kuvuga biriya bintu kuri televiziyo ndetse byanshenguye umutima.”

Muri rusange Sara Beth Liebe akaba yaravuze ko umugore aba akwiriye gukunda abana be kurusha kujya kunegura abandi.

Ati “Niba uri umubyeyi mwiza kandi ukaba ukunda abana bawe nicyo cyonyine cy’ingenzi.’’

Magingo aya ntacyo Katy Perry yari yatangaza kuri ibi Sara amushinja byo kuba yaramwibasiye agendeye kuba afite imyaka 25 n'abana batatu.