Ibikubiye mu gitabo Jason Derulo agiye gusohora

Ibikubiye mu gitabo Jason Derulo agiye gusohora

 Mar 5, 2023 - 06:55

Bimwe mu by'ingenzi biri mu gitabo "Sing Your Name Out Loud" kizasohorwa n'umuririmbyi Joson Derulo.

Muri iki cyumweru nibwo umuhanzi w'Umunyamerika Jason Joel Desrouleaux wamenyekanye nka Joson Derulo yatangaje ko agiye gusohora igitabo yise "Sing Your Name Out Loud."

Derulo abinyujije kuri Twitter akaba yaravuze ko iki gitabo gikubiyemo amategeko 15 wakurikiza kugira ngo ugere ku nzozi zawe wiyemeje.

Amwe muri aya mategeko Derulo yatangaje yatuma ugera ku nzozi zawe harimo: Gushaka uko watsinda kuri buri kintu cyose wagerageje gukora, kongera umusaruro wibyo ukora cyangwa se winjiza.

Mu bindi atangaza nk'amategeko yagufasha kugera ku nzozi harimo 'kwigira' ikindi kandi ugashaka umwihariko mu byo ukora byose.

Jeson Derulo akaba yaratangaje ko igitabo cye kizatangira kugurishwa ku masoko aho bagurira ibitabo ku wa 27 Kamena 2023.