Mu birori byahuje umuryango wa Medard n'inshuti n'abavandimwe, bishimiye umwaka ushize bibarutse imfura yabo.
Ibi birori byabereye mu rugo kwa Meddy nkuko amafoto ku mbuga nkoranyambaga za Meddy na Mimi abigaragaza.
Muri Gicurasi 2021, nibwo Ngabo Medard na Mimi bemeranye kubana nk'umugabo n'umugore imbere y'abantu n'Imana mu bukwe bwabereye Dallas muri Leta zunze ubumwe za America.
Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye kuvugwa mu mwaka wa 2017 ariko nta gihamya kugeza mu mwaka wa 2018 ku isabukuru ye Meddy ubwo Mimi yananirwaga kwihishira agataka urwo akunda Meddy
Icyo gihe yashyize kuri Instagram ifoto ari kumwe na Meddy, ayiherekeza amagambo y’Ikinyarwanda amubwira ati “Mutima wanjye, ndagukunda”, arangije ashyiraho utumenyetso tw’umutima.

Mu rugo rwabo hari hatatse indabo nyinshi mu rwego rwo kwishimira umwaka ushize imfura yabo Myla avutse.

Hatatswe uduhendabana twinshi mu rwego rwo gushimisha imfura yabo.

Byari ibirori bizira icyaka.

