Naje kandi sinibagiwe ibikapu! Ruger yishongoye kuri Kizz Daniel

Naje kandi sinibagiwe ibikapu! Ruger yishongoye kuri Kizz Daniel

 Sep 29, 2022 - 07:24

Umuhanzi Ruger wo muri Nigeria witegura gutaramira abanya Tanzania, akigerayo yavuze ko nta rwitwazo nk’urwa mugenzi we Kizz Daniel uherutse kuhafungirwa.

Umuhanzi Michael Adebayo Olayinka umaze kwamamara mu muziki wa Africa nka Ruger yasesekaye muri Tanzania yitegura gutaramira kuwa 01 Ukwakira 2022 ariko nyuma yo kuhagera, abantu batunguwe n’imvugo yakoresheje agaragaza ko yitandukanyije na mugenzi Kizz Daniel wahafungiwe azira kudataramira abafana be.

Mu butumwa uyu muhanzi yanyujije kuri Twitter, agaragaza ko yiteguye kuririmbisha abanya Tanzania. Yagize ati “Tanzania!! Nahageze kandi sinibagiwe ibikapu byange! Reka duhure kuwa 01 Ukwakira 2022”.

Ibi akibivuga, abantu bahise bibuka ko mugenzi we wo muri Nigeria, Oluwatobiloba Daniel Anidugbe wamamaye nka Kizz Daniel yatawe muri yombi azira kwanga kuririmba avuga ko yibagiwe ibikapu birimo imyenda ye. Ibintu yavugaga ko yibagiriwe mu gihugu cya Uganda aho yari yabanje gutaramira.

Ruger yahaye ubutumwa abatuye Tanzania, abibutsa ko atasize igikapu.

Kuwa 08 Kanama 2022 nibwo umuhanzi Kizz Daniel yatawe muri yombi mu gihugu cya Tanzania nyuma yo gutenguha abafana bari bamutegereje kuwa 07 Kanama.

Uyu muhanzi nyuma yo gutwabwa muri yombi, yavuze ko impamvu ataririmbye muri Tanzania ari uko yibagiriwe igikapu cye muri Uganda nyuma yo gukora yo igitaramo kandi ngo icyo gikapu nicyo cyari kirimo imyenda, inkweto byo kwambara kandi ngo yanze kugura cyangwa ngo ahabwe ibindi.

Ibi byafashwe nk’agasuzuguro bituma atabwa muri yombi ndetse Ruger akigera muri iki gihugu yahise yitandukanya na Kizz Daniel.

Umuhanzi Ruger ugezweho mu ndirimbo nka Girlfriend, Dior, Snapchat n’izindi agiye gutaramira abanya Tanzania. Uyu muhanzi kandi aherutse gutaramira abanyarwanda muri Gashyantare 2022.

Kizz Daniel aherutse gufungirwa muri Tanzania nyuma yo gusiga igikapu Uganda n'ubwo nyuma yaje kwemera gutaramira abanya Tanzania.