Umuraperi Riderman uheruka gukorera ibitaramo mu bihugu byo mu Burayi harimo u Bufaransa n'u Bubiligi, yahishuye amarangamutima ye ubwo yari iyo mu Burayi.
Riderman ubwo yari imbere ya micro za thechoicelive yatangaje ko ubwo yari mu Burayi mu bitaramo, yagiriye urukumbuzi rudasanzwe umugore we, bimutera gufata ikaramu amwandikira indirimbo.
Mu magambo ye ati " Murabizi iyo uri kure y'umuntu ukunda uramukumbura cyane. Nange rero nakumbuye umugore wange mpita nandika indirimbo "I Miss you". Ati iyi ndirimbo ishingiye ku bintu byabayeho."
Ubwo yagarukaga kandi kuri ibi bitaramo byo mu Burayi, akaba yaratangaje ko yanyuzwe n'uburyo abafana babyishimiye.
Mu magambo ye ati " Imana nibishaka nshobora kuzategura ibitaramo mu Burayi."
Riderman wari wajyanye n'umuhanzi Christopher, byagaragaraga ko afite abafana benshi, ibintu avuga ko bishobora gutuma agira igitekerezo cyo kuzategura yo ibindi bitaramo.

Riderman yakumbuye umugore we Nadia ahita amwandikira indirimbo I Miss you
Tugarutse gato ku mugore we yakumbuye cyane akanamuhimbira indirimbo, Riderman akaba yararushinze na Nadia Farid Ishmael mu 2015, bakaba bafitanye abana 3 barimo babiri bato b'impanga.
Ikindi kandi uretse indirimbo I Miss you yanditse ubwo yari mu Burayi abitewe n'urukumbuzi rw'umugore we, yatangaje ko yakoze n'iyindi ndirimbo yise "Ntabusutwa".
Kurikira ikiganiro cyose Riderman yagiranye na Thechoicelive
