Ibyaha bifitanye isano na Genocide n'ibihano byabyo

Ibyaha bifitanye isano na Genocide n'ibihano byabyo

 Apr 11, 2023 - 11:02

Bimwe mu byaha bifitanye isano na Genocide n'ibihano byabyo abantu benshi bashobora kuba batari bazi.

Kugeza magingo aya, hari abantu batari bamenya bimwe mu byaha byerekeranye na Genocide ndetse n'ibihano bihabwa uwakoze ibyo byaha.

Twabateguriye bimwe mu byaha bifitanye isano na Genocide ndetse n'ibihano bihabwa ukoze ibyo byaha.

Kwiba imibiri y'abazize Genocide yakorewe Abatutsi

Umuntu wese wiba imibiri y'abazize jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa ibimenyetso biri mu rwibutso rw'abazize jenoside yakorewe abatutsi, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n'itanu (15) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000).

Igihe icyaha giteganywa mu gika cya mbere cy'iyi ngingo gikozwe n'ishyirahamwe iryo ari ryo ryose, rihanishwa guseswa.

Icyaha cyo guhakana no gupfobya Genocide yakorewe Abatutsi.

Umuntu wese ugaragaje mu ruhame haba mu mvugo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ko atemera jenoside yakorewe Abatutsi, uyipfobya, ugerageza gusobanura cyangwa kwemeza ko yari ifite ishingiro cyangwa uhishira cyangwa wonona ibimenyetso byayo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icyenda (9).

Kwangiza imibiri y'abazize Genocide yakorewe Abatutsi

Umuntu wese utwika cyangwa wangiza ku bushake imibiri y'abazize jenoside yakorewe Abatutsi, akoresheje uburyo ubwo aribwo bwose, ahanishwa igifungo cya burundu.

Gusenya inzibutso cyangwa amarimbi y'abazize Genocide yakorewe Abatutsi

Umuntu wese usenya urwibutso cyangwa irimbi ry'abazize jenoside yakorewe Abatutsi ahanishwa igifungo cya burundu.