Itariki ya Shakira yo kugezwa imbere y'ubutabera yamenyekanye

Itariki ya Shakira yo kugezwa imbere y'ubutabera yamenyekanye

 Apr 27, 2023 - 22:22

Amakuru y'igihe Shakira agomba kugerezwa imbere y'urukiko yamenyekanye.

Urubanza ruzabera muri Espagne ruregwamo umuhanzi Shakira, ukekwaho uburiganya bw’imisoro ingana na miliyoni 14.5 z’amayero, biteganijwe ko ruzatangira mu Gushyingo.

Shakira agomba kuburana mu Gushyingo uyu mwaka[Getty Images]

Amakuru avuga ko urukiko rwo mu mujyi wa Barcelona, aho Shakira yabanaga n’uwahoze ari umugabo we Gerard Pique, rwashyizeho itariki ya 20 Ugushyingo nk’itariki y’urubanza, ruteganijwe kuzaburanwa inshuro 12 mu Gushyingo n'Ukuboza hamwe n’abatangabuhamya bagera kuri 200.

Icyakora, urubanza rushobora kugabanywa mu gihe uyu muhanzi ubushinjacyaha busabira igifungo cy’imyaka umunani n’amezi abiri n’ihazabu y’amadorari miliyoni 23.8, ku munota wanyuma yaba yumvikanye n’ubushinjacyaha,k wakira igihano cyagabanijwe mu rwego rwuko yemeye icyaha.

Impamvu hateganijwe iminsi 12 yo kuburanisha uru rubanza ruregwamo Isabel Mebarak Shakira, ni umubare munini w’abatangabuhamya batanzwe n’impande zombi, abatangabuhamya 100 basabwe n’uruhande rwa Leta, abagera kuri 30 n’Ubushinjacyaha na 60 basabwe n’ababuranira Shakira.

Umucamanza yabajije ababuranyi niba bishoboka kugabanya umubare w’abatangabuhamya, ubushinjacyaha n’ubwunganizi biteguye kubisuzuma kugira ngo urubanza rwihute.

Muri icyo gihe kandi, yasabye ko Shakira utuye i Miami nyuma yo gutandukana na Gerard Pique, yakitabira gusa umunsi wanyuma w’urubanza, aho biteganijwe ko agomba gutanga ubuhamya, ndetse ngo icyo gihe afite uburenganzira bwo kujurira bwa nyuma.

Ubushinjacyaha bumushinja ibyaha byibasira inzego z’imisoro,  anyereza miliyoni 14.5 z’amayero hagati ya udatuye muri Spain.

Shakira ashinjwa n'ubutabera bwa Spain kunyereza imisoro [Getty Images]

Ubwunganizi bwe buvuga ko atigeze atura muri Spain kugeza mu 2014, bunagaragaza ko kuva mu 2011, uyu muhanzikazi yatanze imisoro irenga miliyoni 104 z’amayero mu bihugu bitandukanye.

Uyu muhanzikazi wo muri Colombia, yanze icyifuzo cy’ubushinjacyaha mu kwezi gushize, bwamusabaga kumvikana kugira ngo agabanyirizwe ibihano kandi bahagarike urubanza.