Selena Marie Gomez wamamaye mu muziki nka Selena Gomez yaciye agahigo ko kuba ariwe mugore wa mbere ku isi ugize abamukurikirana miliyoni 400 ku rubuga rwa Instagram.
Serena Marie Gomez yavutse ku wa 22 nyakanga 1992 Texas muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Kuva mu mwaka wa 2002 ku myaka 10, Selena Gomez yatangiye umwuga wo kuririmba byatumye abantu bamukunda cyane kugeza ubwo abaye umugore wa mbere ukurikiranwa kuri Instagram.
Uyu muhanzikazi uririmba mu njyana ya Pop, Pop dance na elctropop, yatwaye ibihembo byinshi ndetse aca uduhigo 15 muri Guinness world record.
Uretse kuba ari umuririmbyi mwiza, Selena Gomez ni umukinnyi wa Film wamenyekanye muri film spring breakers mu mwaka wa 2012, the dead not die mu mwaka wa 2019.
Selena Gomez yaciye aka gahigo aciye kuri Kylie Jenner ufite miliyoni 382 ndetse ahita afata umwanya wa kane ku bakurikiranwa cyane kuri Instagram.
Umukinnyi Lionel Messi, Cristiano Ronaldo na Instagram ubwayo nibo barusha Selena Gomez kugira ababakurikirana benshi ku rubuga rwa Instagram.
Selena Gomez aherutse guhagarika gukoresha urubuga rwe rwa Instagram mu mwaka wa 2021 kubera ko byari bitangiye kumugiraho ingaruka mu mutwe.
Mu butumwa Selena Gomez aheruka gushyira kuri Instagram ye, yagize ati "nifuza kubahobera mwese miliyoni 400" ni ubutumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ku munsi w'ejo ku wa 19 werurwe 2023.
View this post on Instagram