Shampiyona yasubukuwe Musanze FC na Rutsiro FC zibonera aho abandi baburiye

Shampiyona yasubukuwe Musanze FC na Rutsiro FC zibonera aho abandi baburiye

 Sep 6, 2022 - 15:50

Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda yasubukuwe hakinwa umunsi wa kabiri, amakipe amwe abona amanota atatu andi biranga.

Kuri uyu wa Kabiri shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda yasubukuwe nyuma y'igihe idakinwa kubera ikipe y'igihugu Amavubi yari mu mikino yo gushaka itike y'imikino ya nyuma ya CHAN2023 izabera muri Algeria.

Imikino ine niyo yagombaga kuba ikaba ari iy'umunsi wa kabiri, ndetse yose yakinwe nk'uko byari biteganyije.

Musanze FC kuri Stade Ubworoherane yari yakiriye Marines itarabasha kuyihatsindira, ni nako byaje kugenda kuko Musanze FC yaje kuyitsinda ibitego 3-1.

Musanze yongeye gutsinda Marine FC

Ibitego bya Victor Omondi ku munota wa 24, Peter Agbelov ku munota wa 48 na Ben Ocen ku munota wa 60 ni byo byahesheje Musanze FC amanota 3.

Kuri Stade ya Kigali, Gasogi United yari yakiriye Etincelles FC.

Gasogi United yari yabukereye yizeye amanota 3 yaje gukorwa na Etincelles mu maso aho yayibanje igitego ku munota wa 17 gitsinzwe na Niyonsenga Ibrahim.

Iyi kipe kucyishyura byayisabye kwiyuha akuya aho cyaje kwinjira ku munota wa 87 gitsinzwe na Ngono Guy Herve.

I Golgotha, Sunrise FC ntabwo yorohewe, habuze gato iba yahabambwiwe na Gorilla, ni nyuma y’uko amakipe yombi yanganyije 1-1.

Gorilla FC yafunguye amazamu ku munota wa 17 cyaje kwishyurwa na Manishimwe Yves ku munota wa 46.

Undi mukino, akagozi ka Rwamagana City kacitse ku munota wa nyuma w’umukino ubwo Gorilla FC yayitsindaga igitego kimwe cya Nizeyimana Jean Claude Rutsiro maze umukino ukarangira ari 1-0.

Kuri uyu wa Gatatu haraza kuba undi mukino w'umunsi wa kabiri wa shampiyona, aho ikipe ya Kiyovu Sports yitwaye neza ku munsi wa mbere izakira Espoir FC.

Ku munsi wo ku wa Kane hari hateganyijwe imikino itatu ariko hazaba umwe wonyine. Police FC izakira Rayon Sports, mu gihe umukino wa Bugesera FC na APR FC ndetse n'umukino wa Mukura na AS Kigali yasubitswe kuko AS Kigali na APR FC ziri kwitegura imikino nyafurika.