Hagerwa gusa n'ubwato na Kajugujugu! Inzu Shakira agiye guturamo

Hagerwa gusa n'ubwato na Kajugujugu! Inzu Shakira agiye guturamo

 Apr 27, 2023 - 01:06

Nyuma y'iminsi asiragira ashaka inzu ibereye umuryango we, biravugwa ko Shakira yaba ari gukoza imitwe y'intoki ku nzu nshya.

Kuva Shakira yagirana na Gerard Pique amasezerano yo kwimukana n’abana babo Milan na Sasha i Miami, uyu mugore ukomoka muri Barranquilla muri Colombia, yashakishaga inzu nshya yo kwimukiramo no gutangiramo ubuzima bwe bushya.

Shakira arashaka inzu iri ku kirwa cy'abaherwe[Getty Images]

Nubwo amasezerano yo gutandukana atararangira, uwahoze ari umukinnyi wa Barcelona na we arateganya gusura  Miami kugira ngo abonane n’abana be, mu gihe uyu muririmbyikazi wari ukomeje gushakisha inzu, bisa nkaho byarangiye.

Umunyakuru Ana Rosa, yatangaje ko Shakira yenda kugura n’inzu itangaje iherereye ku kirwa cya Fisher.  Yavuze ko iki kirwa ari agace kamwe mu duhenze cyane ku isi, aho kuri metero kare imwe, hari umubare munini w’abaherwe” .

Wakenera ubwato cyangwa kajugujugu kugira ngo uhagere

Ana Rosa yagize ati: “Hitwa ku kirwa cya Fisher(Fisher Island). Hano hatuye abaherwe gusa, ushobora kuhagera gusa mu bwato cyangwa muri  kajugujugu. Mu mpera z’iki cyumweru, nagiye gufatirayo ifunguro ndi mu bwato, iruhande rwanjye, hari Shakira. “

Iyi nzu iri kuri iki kirwa, ifite umucanga(beach) wigenga, ifite resitora umunani, ikibuga cya golf, pisine ebyiri ndende, ishuri n’ikibuga cya tennis, hamwe n’ibindi byiza byinshi. .

Ni ikirwa cy'abaherwe

Niba Shakira amaherezo ahisemo kugura uyu mutungo, uyu muririmbyi azisanga aturanye n’abandi baturage batarenze 1,300 kuri iki kirwa.

Iyi nzu Shakira yifuza ku kirwa, bivugwa ko na Kim Kardashian ayifuza byo gupfa[Getty Images]

Kubera uburyo ari ahantu hitaruye, umutekano n’umutuzo waho birizewe.

Ikirwa cya Fisher kiri mu ntara ya Miami-Dade, muri Floride. Ni ikirwa gifite ubuso butarenze kilometero kare imwe.