Barawutetse wanga gushya! Bruce Melodie n'umukoresha we bameranye neza

Barawutetse wanga gushya! Bruce Melodie n'umukoresha we bameranye neza

 Jan 22, 2023 - 05:46

Umuhanzi Bruce Melodie ubarizwa mu nzu ireberera inyungu z’abahanzi ya 1:55 Am yongeye guhuza urugwiro n’umujyanama we Coach Gael bari bagaragaye barwana bituma abanyarwanda bavuga ko ikinyoma cyabo ari nka kimwe cya Semuhanuka.

Nyuma y’uko Bruce Melodie agaragaye arwana n’umujyanama we Coach Gael bongeye kugaragara basangira akabisi n’agahiye hibazwa byinshi.

Ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2022 nibwo hagaragaye amashusho agaragaramo umuhanzi Itahiwacu Brice uzwi nka Bruce Melodie arwana n’umureberera inyungu Coach Gael. Nubwo cyari ikinyoma. 

Mu mashusho agaragaza bafatanye mu mashati , bumvikanaga batongana bapfa million 300 frw.

Mu mashusho kandi Karomba Gael uzwi nka Coach Gael aba yishyuza ayo mafaranga Bruce Melodie kuko ngo ari amafaranga yamutanzeho mu Burundi ubwo yari afunzwe yagiye gutaramirayo.

Icyaje gutungura abantu , nta masaha yashize aba bombi bongeye kugaragara bari kumwe agatoki ku kandi nkaho batigeze banagirana ikibazo na mba.

Aba bombi bongeye kugaragara bahuje urugwiro ubwo bajyaga kwakira umuhanzi Harmonize wo muri Tanzania dore ko wabonaga Coach Gael ariwe urimo kuyobora iki gikorwa.

Bamwe mubo twaganiriye basanzwe babarizwa mu myidagaduro ariko batashatse gutangaza amazina yabo, batubwiye ko ibyo Bruce Melodie na Coach Gael bakoze byari ukugirango bikorere inkuru nta kindi.

Umwe ati “Bari babizi ko Harmonize ari buze mu Rwanda bikaba inkuru ariko nabo bashakaga inkuru yabo yo gusigara ivugwa umunsi Harmonize ari bube yasubiyeyo.

Undi ati “Bruce Melodie ni umuhanzi ubayeho ku gukora inkuru no gukora amakuru, rero iyo abona akora kimwe muri byo, ntaba yishimye, ntabwo yari aherutse gukora amakuru aherekeza indirimbo ze rero yari akeneye kongera guhora mu matwi y’abanyarwanda”.

Nta masaha aciyeho umuhanzi Bruce Melodie afatanye mu mashati n’umujyanama we Coach Gael. Byaje kuba ikinyoma kidateguye. 

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Nyuma y’amasaha make Bruce Melodie na Coach Gael bahise bagaragara bari kumwe.

Inkuru bifatanye isano.

https://www.thechoicelive.com/bruce-melodie-numujyanama-we-bafatanye-mu-mashati