Celine Dion yatengushye abakunzi be

Celine Dion yatengushye abakunzi be

 May 27, 2023 - 01:30

Umuhanzikazi Celine Dion yatangaje ko asubitse ibitaramo byose yari afite muri uyu mwaka kubera ikibazo cy'ubuzima butameze neza.

Amazina nyakuri ni Céline Marie Claudette Dion wamenyekanye nka Celine Dion mu muziki, yatangaje ko yasubitse ibitaramo yari afite kubera ikibazo cy'ubuzima amaranye iminsi.

Ku wa 08 Ukuboza 2022, nibwo Celine Dion yari yatangaje ko arwaye indwara ya Stiff Person Syndrome; iyi ikaba ari indwara yibasira imitsi, ndetse ikaba yari yamubujije kongera gukora ibikorwa bye bya muzika.

Celine Dion yongeye gutenguha abakunzi be kubera ikibazo cy'ubuzima 

Nyamara rero mu mpera za Mata 2023, nibwo yari yatangaje ko ameze neza ndetse ku wa 05 Gicurasi uyu mwaka akaba yari yasohoye filime yise "Love Again" ndetse asohora n'indirimbo eshanu zose, ariko ubuzima bwongeye kwanga.

Uyu muririmbyi w'imyaka 55 yongeye gutangaza ko ibitaramo yari afite byo kuzengura Isi ko bitagikomeje ngo kuko n'ubundi ya ndwara ikimuzitiye.

Kuri uyu wa 26 Gicurasi, nibwo yanditse kuri Instagram ye ko ababajwe no kumenyesha abakunzi be ko abatengushye atakibashije gukora ibitaramo bizengura isi yari afite, ko agiye kubanza akamera neza akazabona kugaruka.

Mu magambo ye ati " Nshavujwe no kubatangariza ko mbatengushye cyane. Mu mbabarire kongera kubatenguha kuyindi nshuro. Ndi gukora cyane kugira ngo ndebe ko nagarukana imbaraga. Ariko rwose aka kanya gukora ibitaramo ntabwo byanshobokera mbaye nta meze neza 100%."

Celine Dion ubuzima bwe ntabwo bumeze neza none yasubitse ibitaramo yari afite 

Ati" Ndabizi ntabwo ari ibintu byiza kubamenyesha ko mpagaritse ibi bitaramo, ndetse biranashavuje cyane kuko bihagaze kugeza igihe nzongera kumva meze neza.Gusa ndashaka kubabwira ko ntazigera nshika intege kuko nshaka kongera kubabona nanone."

Muri rusange ibi bikaba bivuze ko ibitaramo birengo 40 yari afite mu Burayi bisubitswe. Mu bihugu yari kuzajyamo harimo: France, Belgium, Denmark, Poland, UK n'ibindi.