Ukwibyara gutera ababyeyi ineza! Beyonce yashimiye umukobwa we wakoze ibitangaza i Paris

Ukwibyara gutera ababyeyi ineza! Beyonce yashimiye umukobwa we wakoze ibitangaza i Paris

 May 30, 2023 - 08:45

Beyonce yashimagije umukobwa we, nyuma yo kumufasha gutigisa urubyiniro i Paris.

Beyoncé ni umubyeyi wishimye, nyuma yuko umukobwa we Blue Ivy amusanze kuri stage i Paris, ubwo yari muri  tour ya Renaissance. Uyu mwana wimyaka 11 yari kumwe n’ababyinnyi ba nyina, ubwo yiyerekaga abitabiriye iki gitaramo.

Beyonce yashimiye umwana we wamufashije mu gitaramo i Paris 

Beyonce yatangaje ibyishimo bye ku mbuga nkoranyambaga, maze ashyira amafoto n'amashusho kuri Instagram, amafoto yakurikije amagambo agira ati: “Imfura yanjye nziza”

Yongeyeho ati: "Ntewe ishema kandi ndashima  kuba ndi nyoko. Utuzanira umunezero mwinshi, marayika wanjye mwiza.”

Ivy, yajyanye abantu mu bicu kubera uburyo yashyuhije urubyiniro we na nyina Beyoncé, maze barabashimagiza bati:” Umwamikazi abyara umwamikazi!”

Beyoncé n'umukobwa Blue Ivy bari kumwe ku rubyiniro  i Paris

Abandi bashimagije  Blue Ivy bati: "Twese dutewe ishema nawe, Blue. Wabaye intwari cyane.”

Mugihe Beyoncé na Blue Ivy bari ku rubyiniro, undi munyamuryango w’umuryango wabo, Rumi, na we yari yitabiriye iki gitaramo cya Paris kugira ngo abashyigikire, maze azana icyapa kivuga ngo "Turagukunda Blue!