Umuhanzi yaguye ku rubyiniro ahita yitaba Imana

Umuhanzi yaguye ku rubyiniro ahita yitaba Imana

 Mar 6, 2023 - 08:50

Umuhanzi, Umu-Dj, umunyamakuru Arif Cooper akaba n'inshuti ya Sean Paul, yaguye ku rubyiniro ahita yitaba Imana ku wa 5 Werurwe 2023.

Mu gihugu cya Jamaica ishyano ryacitse umurizo nyuma y'uko umuhanzi akaba n'umu-dj yafatanyaga no kuba umunyamakuru Arif Cooper aguye ubwo yari ku rubyiniro agahita yitaba Imana.

Arif Cooper yavukiye mu gihugu cya Jamaica Kingston akaba yaratangiye umwuga wo kuvanga imiziki kuva mu mwaka wa 1991 kugeza mu mwaka wa 2023 ari nawo mwaka yitabiyemo Imana ubwo yarimo avangavanga umuziki.

Sean Paul wari inshuti ye y'akadasohoka, yagaragaje agahinda yatewe n'urupfu rw'iyi nshuti ye magara ndetse avuga ko byose ari igeno ry'Imana ndetse yihanganisha n'umuryango we.

yagize ati “Imana ni yo ibizi, sindizera iby’inkuru nabyutse numva. Hari indirimbo nyinshi nakoranye nawe. Inshuti n’umuryango we bakomeze kwihangana.” 

Kugeza magingo aya, ntabwo hari hamenyekana icyaba cyateye urupfu rw'iki cyamamare muri Jamaica gusa iperereza rirakomeje.