Umuziki wo kuramya wungutse andi maboko mashya

Umuziki wo kuramya wungutse andi maboko mashya

 Apr 27, 2023 - 12:57

Umuhanzi Tunguhore Elie ufite impano itangaje yo kuririmba, yatangaje ko yagiye mu muziki weruye aho azajya akora ku giti cye aho kuririmbira muri Chorale.

Tunguhore Elie ni umwe mu bamaze igihe kitari kirekire mu mwuga wo kuririmba ariko ari muri bake  bagaragaza kuzagira ejo heza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

Tunguhore Elie yatangiye kuririmba ku giti cye mu mwaka wa 2020 aho yari asanzwe aririmba mu makorali n'andi ma group atandukanye.

Yafashije abahanzi batandukanye kubandikira indirimbo zigakundwa cyane ku buryo aribwo yafashe umwanzuro wo kuririmba ku giti cye kuko haba impano yo kwandika ni kuririmba nta wamuhigaga.

Ubusanzwe Elie ni umukirisitu usengera mu idini rya Adventist aho yakuriye muri Chorale ndetse akaba afite intego yo kuzakomeza gufasha amakorale gutera imbere.

Mu ndirimbo yashyize hanze kugira ngo abanze ashyire abantu mu mwuka w'ibyiza abategurira, yashyize hanze indirimbo igaragaza ubuntu bw'Imana.

Mu kiganiro kigufi twagiranye, yagize ati "Iyi ndirimbo yange Harimo inkuru nziza y'agakiza igaragaza ko twahawe agakiza ku buntu kandi ko twaguzwe amaraso y'igiciro kinshi bityo dukwiye kuba abana b'Imana batiganda mu ivuga butumwa dukora tukagira Imana nyambere."

Kuri ubu, Tunguhore Elie ntabwo yari yabona umuntu umwunganira mu buhanzi bwe ariko ibyo avuga ko bitazamutera gucika intege kuko imbaraga yifitemo zirenze ubwoba afite.

Tunguhore Elie ni umwe mu batera akanyamuneza abumva ibihango bye birimo ubutumwa bwiza.