UmunyaRwandakazi yaciye amarenga yo kuba umugore wa Chris Brown

UmunyaRwandakazi yaciye amarenga yo kuba umugore wa Chris Brown

 Jan 20, 2023 - 11:44

Nkunda Atete Nathalie usanzwe atuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika yaciye amarenga ko yaba ari mu rukundo na Chris Brown wakanyujijeho na Rihanna.

Atete usanzwe umuneyereweho kwisanzura ndetse no gusetsa cyane utuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse akaba akunda gusangiza abamukurikira amashusho arimo yigana ibyamamare bitandukanye, yaciye amarenga ko ari mu rukundo na Chris Brown.

Ibi byazamuwe nuko hari ifoto yasangije abamukurikira ari mu bituza bya Chris Brown usanzwe akundwa n'abakobwa benshi cyane ku isi ndetse abajijwe niba ari Chris Brown koko wanyawe nawe ahita asubiza ko ari Chris Brown mubona kuri televisions ndetse ko ari umukunzi we.

Paullo ati:”Oya se uyu ni Chris Brown Atete.” Undi na we amusubiza atazuyaje ati: ”Yego ni umukunzi wanjye.”  

Mu minsi itambutse, Atete yasangije abamukurikira amafoto arimo n'iyo ari i Hollywood ku musozi w’imyidagaduro ahatunganyirizwa filime n’indirimbo zihiga izindi ku isi.

Chris Brown yakanyujijeho n'umuhanzikazi ukomeye ariwe Rihanna gusa nyuma baza gutandukana kuri ubu Rihanna akaba abana ndetse yarabyaranye na A$AP Rocky.

Atete asanzwe amenyerewe ku rubuga rwa TikTok aho aba asubiramo amajwi y'ibyamamare bitandukanye.

Nathalie Atete wiga umwuga w'itangazamakuru muri America, yasabwe kuzibuka inshuti ze ubwo azaba amaze kuba umugore wa Chris Brown.

Ifoto Atete yasangije abamukurikirana ari mu maboko n'ibituza bya Rudasumbwa Chris Brown.