Element akomeje guca uduhigo mu bahanzi nyarwanda yiturije
Element abaye umuhanzi wa mbere ufite indirimbo ya mbere yasohoye yarebwe cyane kuri YouTube

Element akomeje guca uduhigo mu bahanzi nyarwanda yiturije

 Feb 10, 2023 - 05:10

Element yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere nyarwanda usohoye indirimbo ye ya mbere mu mwuga w'ubuhanzi ikarebwa cyane nyuma y'uko indirimbo ye Kashe yamaze kuzuza miliyoni 5 z'abayirebye kuri YouTube.

Umuhanzi akaba n'umuhanga mu gutunganya amajwi y'indirimbo Mugisha Robinson Fred uzwi nka Element abifashijwemo n'indirimbo "Kashe" yashyize hanze umwaka ushize yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere ugize indirimbo ya mbere ikarebwa n'abasaga miliyoni 5.

Element yashyize hanze indirimbo "Kashe" ku wa 24 Nyakanga umwaka ushize wa 2022.

Kashe ya Element ibaye indirimbo ya gatatu y'umunyarwanda yasohotse muri 2022 igize miliyoni 5 nyuma ya "Why" ya The Ben na Diamond Platnumz na "Inana" ya Chris Easy.

Nta wundi muhanzi hano mu Rwanda wari waca agahigo ku ndirimbo ye ya mbere ngo irebwe n'abantu benshi nka Kashe, kuko uretse ko abakera batakundaga kurebwa cyane kubera ko iterambere ryari ritarasakara hose, abafite ejo heza mu muziki w'u Rwanda nta n'umwe wari wakora nkibyo yakoze.

Chris Easy uri mu bahanzi batanga ikizere mu muziki w'u Rwanda akaba afashwa na Junior Giti, indirimbo ye ya mbere imaze kurebwa n'abantu miliyoni n'ibihumbi magana abiri gusa (1.2m).

Indirimbo ya mbere ya Kenny Sol yise "njye nawe" yarebwe n'abantu 65,000 akaba ari muri bamwe bitezweho kugeza umuziki w'u Rwanda kure hashoboka dore ko ubu ari mu gihugu cy'uburundi aho yagiye gukorera ibitaramo akaba yarajyanye na Dj Briane.

Ku ndirimbo ya mbere ya Juno Kizigenza "mpa formula" yarebwe n'abantu 818,000 kuri YouTube.

Indirimbo ya mbere Ariel Wayz yakoze yise boy from Mars yafatanyije na Jumper & Karazu, yarebwe n'abantu 26,000 gusa.

Kashe ya Element iciye agahigo ko kuba indirimbo ya mbere umuhanzi nyarwanda asohoye ikarebwa cyane nyuma yo kurebwa na miliyoni 5 mu mezi atandatu ya mbere.

Meddy ufatwa nk'umwami w'abahanzi nyarwanda, indirimbo Grateful amaze ibyumweru 3 asohoye, imaze kurebwa n'abantu 729,000 nyuma y'uko My vow yasohoye nyuma y'ubukwe bwe, yarebwe n'abasaga miliyoni nyuma y'iminsi 3 gusa.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)