Meddy yasabye umugore we kuvugisha ukuri ku nkoni bivugwa ko amaze iminsi amukubita

Meddy yasabye umugore we kuvugisha ukuri ku nkoni bivugwa ko amaze iminsi amukubita

 Jan 12, 2023 - 04:55

Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi amakuru menshi avuga ko Meddy asigaye akubitwa n'umugore we , muri iki gitondo Meddy yasabye umugore we kugira icyo avuga kuri ayo makuru yabaye kimomo ku mbuga nkoranyambaga hose.

Ni amakuru amaze Igihe avugwa cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga aho abenshi bari batangiye kwizera ko ibivugwa ko Meddy asigaye akubitwa n'umugore we ari ukuri.

Bamwe babikuririje ku gahinda batewe ni uko uyu muhanzi yatangaje ko agiye kwinjira mu kuririmba indirimbo zo kuramyaa no guhimbaza Imana gusa izo yari amenyereweho akazireka hanyuma abantu batangira gukeka ko yaba ari amategeko umugore we yamushyizeho.

Indi mpamvu ishobora gutuma Meddy aharabikwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ni uko yaba yarashakanye n'umukobwa utari umunyarwandakazi Kandi hari benshi b'abanyarwanda kandi beza bamukundaga ariko akihitiramo inkumi yo muri Ethiopia.

Meddy abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahazwi nka story, yifashishije screenshot y'aho banditse ko asigaye akubitwa n'umugore arangije abwira umugore kuza gusobanura ukuntu asigaye amukubita. 

Yagize ati " Bro, kuki muri kunkora ibyo bintu, Mimi ngwino usobanure  ihohotera ryawe"

Mimi nawe yaje ahita asubiza Meddy kuri Instagram story nanone agira ati "ni byiza, nkenyee umuntu unsemurira. Abantu bafite igihe"