Imitoma iravuza ubuhuha kwa Peter Okoye na Kate Bashabe

Imitoma iravuza ubuhuha kwa Peter Okoye na Kate Bashabe

 Sep 9, 2022 - 09:46

Peter Okoye ubarizwa mu itsinda rya P-Square yateye imitoma umunyarwandakazi Kate Bashabe wagize isabukuru y’amavuko.

Buri kuwa 09 Nzeri bya buri mwaka aba ari umunsi udasanzwe kuri Kate Bashabe kuko niwo munsi yaboneyeho izuba mu 1990.

Ku munsi w’isabukuru y’amavuko yifurijwe imigisha n’abo babanye, abamubona ku mbuga nkoranyambaga n’abandi bo mu ngeri zitandukanye bitewe n’uko bamuzi.

Peter Okoye, umunya Nigeria ubarizwa mu itsinda ryaciye ibintu mu muziki wa Africa ndetse n’ubu rigikunzwe rya P-Square, yateye imitoma uyu munyarwakazi utitiza imbuga nkoranyambaga kubera ikimero cye.

Mu butumwa uyu muhanzi yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati “Isabukuru nziza y’amavuko mukundwa. Komeza ugubwe neza”.

Kate Bashabe yari yaciye amarenga y'umubano wabo ariko abantu ntibabyitaho.

Kate Bashabe abinyujije kuri Instagram ye yari yasangije abamukurikira amashusho arimo yishimira isabukuru ye y’amavuko ndetse arimo kubyina indirimbo ya P-Square baherutse gushyira hanze yitwa “Jaiye”.

Ni amashusho yakurikiwe n’amagambo agira ati “Mana wakoze kubw’undi mwaka. Mwakoze kunkunda, nanjye ndabakunda”

Nyuma yo guterwa imitoma na Peter Okoye, abantu baguye mu rujijo bibaza niba baba bafitanye undi mubano nk’uko byari byabanje kuvugwa ko uyu mukobwa yaba ari mu rukundo n’umunya Senegal Sadio Mane ukinira Bayern Munich yo mu Budage.

Icyakora Kate Bashabe aherutse guhakana amakuru avuga ko ari mu rukundo n’umuntu uwo ariwe wese, avuga ko urukundo arusoma mu binyamakuru nk’abandi.

Kate Bashabe uvugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri Instagram yujuje imyaka 32 y’amavuko. Ni rwiyemezamirimo ucuruza imyenda mu nzu y'imideri yise Kabash house ndetse aherutse kuzuza inzu ye bwite.

Kate Bashabe yavuzwe mu rukundo na Sadio Mane ubwo yari yagaragaye mu mujyi wa Liverpool ari naho uyu musore yari akiri mu Bwongereza n'ubwo uru rukundo rwaje guceceka.

Peter Okoye yabaye uwa mbere mu kwifuriza isabukuru nziza y’amavuko Kate Bashabe mu magambo yuje imitoma.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)