Papa yoherezaga Polisi ikadufunga iyo nabaga ndi mu gitaramo-Davido

Papa yoherezaga Polisi ikadufunga iyo nabaga ndi mu gitaramo-Davido

 May 28, 2023 - 04:01

Umuhanzi Davido yatangaje ko agitangira kuririmba, iyo se yumva ko hari igitaramo ari kuririmbamo yahitaga yohereza Abapolisi bagafunga buri wese wabaga wakijemo.

Umuhanzi wo muri Nigeria mu njyana ya Afrobeats wamenyekanye nka Davido ari ko amazina nyakuri akaba ari David Adeleke, yatangaje ko iyo se yumvaga ko agiye gukora igitaramo, yoherega Abapolisi bagafunga buri muntu wese wabaga yakijemo.

Umwarimu muri Kaminuza, umushoramari, akaba n'umuherwe Chief Adedeji Adeleke, uyu niwe se wa Davido wohereza Abapolisi bakajya gufunga umuhungu we ndetse n'abafana be ubwo yabaga arimo gukora ibitaramo.

Davido ati " Papa yajyaga afungisha buri wese wabaga waje mu gitaramo nabaga ndi kuririmbamo. Impamvu ni uko nabaga nataye ishuri nkajya kwikorera umuziki, ibintu byamugwa nabi rwose."

Ibi yabitangaje mu ijoro ryo ku wa Gatanu ubwo yari mu Bwongereza kuri The lateish Show hamwe na Mo Gilligan kuri Channel4.

Davido ise yafungishaga buri wese wabaga yaje mu gitaramo cye

Davido akaba yarakomeje atangaza ko avuka mu muryango wize cyane kuburyo batashakaga ko akora umuziki narimwe.

Ati " Nturuka mu muryango aho bakunda kwiga, gucuruza, kandi bagakora cyane. Ubwo rero umwanzuro wange wo kujya mu muziki byari uguhanga."

"Buri gitaramo cyose Papa yumvaga ko nakoze, yahitaga yohereza Polisi, hanyuma bagafunga buri wese wabaga uri aho, kandi ntibyamugoraga kumenya aho nabaga nagiye, kuko hari camera yakurikiranaga buri kimwe cyose nabaga ndimo nicyo ndi gukora."

Muri rusange se wa Davido akaba atarashakaga ko aba umunyamuziki ahubwo akaba yarifuzaga ko umwana we yiga amashuri akayarangiza.

https://www.thechoicelive.com/ntibyari-byoroshye-davido-yatangaje-urugendo-rwe-rwishuri-numuziki

Icyakora se yatumye Davido arangiza amashuri, dore ko yanize Kaminuza aho yize iby'umuziki ndetse akaba yaranasoje mu cyiciro cya kabiri cy'abanyeshuri bantsinze neza mu ishuri rye.