Uwahoze ari umugore wa Diamond yahawe igihembo cy'indashyikirwa

Uwahoze ari umugore wa Diamond yahawe igihembo cy'indashyikirwa

 Mar 9, 2023 - 10:17

Tanasha Donna wahoze akundana na Diamond, yahawe igihembo cy'umugore w'indashyikirwa ku munsi Mukuru mpuzamahanga w'abagore.

Umuhanzi, umunyamideri ndetse na rwiyemeza mirimo Tanasha Donna, yahawe igihembo cy'umugore w'indashyikirwa wagaraje ibikorwa byo guteza abandi imbere ndetse by'intangarugero.

Tanasha Donna yahawe iki gihembo gitangwa na European Women's International Leadership ahigitse abandi bagore umunani bari bagihataniye.

Ibi birori byo gutanga iki gihembo byabereye mu gihugu cy'ububirigi ku munsi mukuru w'abagore aho uyu mugore wo mu gihugu cya Kenya atabashije kwitabira ibi birori ariko yohereza ubutumwa bwo gushimira mu mashusho.

Mu butumwa yatanze, yagize ati "Ibi birandenze kandi iki gihembo ntabwo ari icyange gusa ahubwo n'abandi bagore bagize uruhare ku iterambere rya sosiyete iki gihembo ni icyacu"

Tanasha Donna  yakundanye na Diamond Platnumz nyuma y'uko yari amaze gutandukana na Zari Hassan uzwi nka Boss Lady.

Tanasha Donna yakoranye indirimbo na Diamond bise  "gere" ubwo bari bagikundana ndetse banabana.