Umwana wa Bruce Willis urebye yarijije nyina

Umwana wa Bruce Willis urebye yarijije nyina

 May 24, 2023 - 13:08

Umugore wa Bruce Willis yavuze ibyo umwana we yamubwiye bigatuma arira.

Kimwe mu bintu bibabaje cyane mu isi ya sinema mu mezi ashize, harimo gusanganwa indwara yo guta ubwonko bwibutsa kuri Bruce Willis, inkuru yigaruriye impapuro zibanza mu binyamakuru byishi, kubera abakunzi benshi ba firime ze, cyane cyane nyuma yo kumenya ko ari indwara itazakira kandi ikura byihuse, bivuze ko ubuzima bwe buzagenda buyoyoka byihuse.

Umwana wa Bruce Willis yibukije nyina ubufasha bagomba guha se urembye

Ntabwo ari abakunzi ba firime ze gusa barimo kubabara, biragaragara ko umuryango we ariwo ubabaye cyane kubera ubuzima bwa Bruce, yaba umugore we w'ubu Emma Heming, uwahoze ari umugore we, Demi Moore cyangwa abana be bose, harimo umuto muri bo w’imyaka ikenda.

Umugore wa Bruce, abinyujije kuri konti ye ya Instagram, yabwiye isi uko byagendekeye umukobwa we muto n'umugabo we.

Uyu munyamiderikazi w’Ubwongereza yagize ati: "Ngomba kubabwira iyi nkuru, kandi ngiye kugerageza kubikora ntarize, kuko ubwo Evelyn yambwiraga iyi nkuru, nabaye nk’urohamye mu nyanja yuzuye amarira.”

Ati: “Evelyn, ejobundi yarambwiye ati “wari uzi ko abantu bafite ikibazo cyo guta ubwonko bwibutsa, bashobora kugira umwuma mwinshi?” Ndavuga nti oya! Mubaza uko yabimenye.

Yavuze ko umukobwa we yamubwiye ko yashakishaga amakuru ajyanye no guta ubwonko bwibutsa, mu gihe gito yari afite atarimo kwiga.

Umugore wa Bruce Willis yavuze ko yafashwe n'ikiniga ubwo umwana we yamwibutsaga ko se ashobora kujya agira umwuma

Emma yakomeje ati: “Naravuze nti: “Evelyn, tuzahora tumenya neza ko papa afite icupa ry'amazi meza. Urakoze kubimenyesha. Ariko, ikintu cyuje urukundo kandi gifasha ushobora gukora, ni ukugira amatsiko no kwihugura ku byerekeye uburwayi bwa so.

Kimwe mu bintu byiza dushobora gukora nk'abarezi kandi nk'inshuti n’umuryango, ni ukwihugura ku bijyanye n'uburwayi bw’abo dukunda, kugira ngo tubashe kubaba hafi kandi tubashyigikire mu buryo bwose bushoboka.”