Birantenga ni nyinshi kuri Pique wasuye abana be bwa mbere

Birantenga ni nyinshi kuri Pique wasuye abana be bwa mbere

 Apr 27, 2023 - 23:13

Nyuma yo gusesekara i Miami aho yagiye kubonana n'abana be, Pique yahuye n'imbogamizi nyinshi.

Gerard Pique yamaze kugera i Miami, mu ruzinduko rwe rwa mbere rwo gusura abana be Sasha na Milan, babana na nyina Shakira, guhera mu ntangiriro z’ukwezi.

Yagiye wenyine, ntabwo ari kumwe na Clara Chia, bamaranye iminsi mike mu rugendo rw’urukundo i Dubai. Ariko, kuriyi nshuro yatekereje ko ari byiza, kuko  yari yabwiwe na Shakira ko umukunzi we atagomba kumuherekeza.

Piqué yasesekaye i Miami aho yagiye gusura abana be bwa mbere kuva bajyana na nyina[Getty Images]

Bivugwa ko ari itegeko ryashyizweho n’uyu muhanzikazi mu rwego rwo kugora Pique mu rugendo rwe rwa mbere. Pique yahuye n’ibibazo bimwe mu rugendo rwe rwa mbere muri Amerika aho yagiye kubonana n’abana be. Icya mbere, ni uburebure bw’igihe azamarayo

Uyu mukinnyi wahoze akinira ikipe ya Barcelona, agomba kumarayo iminsi itanu, mu gihe amasezerano hagati ye n'abunganira Shakira, yari iminsi 10.

Indi mbogamizi kuri Pique, ni uko kuri uru ruzinduko rwa mbere i Miami adafite aho ashobora kujyana abana be, ariko agomba kuguma muri hoteri, ari na ho uyu mugabo wahoze ari myugariro wa FC Barcelona agomba kuba acumbitse.

Piqué yagonzwe n'ikibazo cyo kutagira inzu muri Amerika, ku buryo yakisanzurana n'abana be[Getty Images]

Icyo Pique yiyemeje, ni ukuba hafi bishoboka y'aho abana be babana na Shakira. Icyifuzo cya Pique, nk’uko amakuru abivuga, ni ukubona inzu azaba atekanyemo kandi yisanzuye igihe cyose azajya ajya i Miami kubonana n’abana be. Urugendo rwa Pique rukurikira muri Amerika, ruzahurirana n’ikiruhuko cy’abana be, bityo azabasha gukoresha umwanya munini kuruta uwo agiye gukoresha kuri iyi nshuro, mu rugendo rutagenze neza uko yabyifuzaga.