Diamond yongeye gutumirwa i Kigali

Diamond yongeye gutumirwa i Kigali

 Feb 1, 2023 - 17:39

Nyuma y'uko bidakunze ko ataramira i kigali umwaka ushize, Diamond Plutinumz yongeye gutumirwa i Kigali ku wa 13-19 Kanama 2023.

Mu mpera z'umwaka ushize, umuhanzi ukomeye muri Africa y'uburasirazuba Diamond Plutinumz yari ategerejwe i Kigali ariko ku munota wa nyuma abantu bamutegereza ku kibuga cy'indege   baramuheba.

Nyuma y'uko bamubuze, Diamond Plutinumz yatangaje ko impamvu atitabiriye iki gitaramo yari yatumiwemo ari ukubera ubunyamwuga bucye bw'abateguye igitaramo yongeraho ko Kandi yizeye kuzataramira abanyarwanda.

Abatumiye Diamond batangaje ko basubitse igitaramo ndetse biteguye kugisubukura muri Werurwe 2023 gusa ariko ubu bisa nkaho muri werurwe bitagikunze ahubwo ari kumutegereza mu iserukiramuco rya ‘Giants of Africa Festival’ rizabera muri Kigali kuva ku wa 13-19 Kanama 2023.

Ni ubwa mbere iri serukiramuco rigiye kuba dore ko ryari ritegerejwe muri Kanama 2020 ariko bitewe n’ibihe by’icyorezo cya Covid-19 Isi yari ihanganye nacyo riza gusubikwa ubu akaba aribwo rigiye gusubukurwa.

Umuhango wo kumurika bwa mbere iri serukiramuco rya Giants of Africa, wabaye 2020 mu kwezi kwa gashyantare icyo gihe  witabirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe na Perezida w’Ikipe ya Toronto Raptors ikina muri Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA), Masai Ujiri.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe na Perezida w’Ikipe ya Toronto Raptors, Masai ubwo barimo kumurika iri serukiramuco.

Diamond ategerejwe mu Rwanda kanama 2023