Igikomangoma William yarahiriye kuba indahemuka kuri se

Igikomangoma William yarahiriye kuba indahemuka kuri se

 May 6, 2023 - 10:22

Imihango yo kwimika umwami Charles III yabaye uyu munsi tariki 6 Gicurasi.

Imihango yo kwegurira ubwami, n’ibyabwo byose, ni yo yatangiye ako kanya  Umwami Charles III akimara kwimikwa. Igikomangoma William cyapfukamye imbere ya se maze aragira ati: “Njyewe, William, igikomangoma cya Wales, mbasezeranyije ko nzababera indahemuka, umwizerwa n'umunyakuri, nk'umugaragu wawe ubuzima bwange bwose. Imana izabimfashemo.”

Umwamikazi Camilla na we amaze kwambikwa ikamba[Getty Images]

Umwamikazi Camilla na we yambitswe ikamba.

Arkiyepiskopi wa Canterbury yashyize ikamba ry'umwamikazi Mariya ku mutwe w'umwamikazi mushya maze agira ati: “Umugaragu wawe Camilla, wambaye iri kamba, yuzuzwe n'ubuntu bwawe bwinshi n'imico myiza y'ibikomangoma; Ganza mu mutima we, Mwami w'urukundo, kugira ngo yizere ko azarindwa, yambikwa ikamba ry'ubuntu bwawe; binyuze muri Yesu Kiristo Umwami wacu. Amen.”