Harmonize yahagurukiye abitwikira ubujiji bwe bakarya ku byinjizwa n'ibihangano bye

Harmonize yahagurukiye abitwikira ubujiji bwe bakarya ku byinjizwa n'ibihangano bye

 Feb 22, 2023 - 10:18

Harmonize yatangaje ko yifuza abantu bakorana bashya kuko abari basanzwe bakorana nawe bamuzengereje bamutwara amafaranga ye aba yavunikiye.

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali umenyerewe  ku mazina ya Harmonize akihimba Konde boy, yatangaje ukuri ku bantu bamurya amafaranga aba yavuye mu ndirimbo yandika umunsi ku wundi.

Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko mu ndirimbo zirenze 100 yakoze zigakundwa, buri ndirimbo yahaga abantu ngo bazisakaze hose yaherukaga azibaha ntamenye niba zarabyaye amafaranga kubera ko ntayo bamuhaga.

Harmonize aherutse gutangaza ko atazongera kujya mu rukundo mu buryo bworoshye https://thechoicelive.com/harmonize-yavuze-impamvu-atiteguye-kugaruka-mu-rukundo

Yatangaje ko mu ndirimbo zose yanditse nta dorali na rimwe yari yazikuramo aheruka azitanga gusa ntamenye irengero ryazo.

Yagize at: "Ntwabwo mwakwizera ko ntari nakorera n'idorali na rimwe mu ndirimbo nanditse mu myaka irindwi ishize mu ndirimbo zirenga ijana nakoze zigakundwa sinamenye aho amafaranga yagiye"

Yakomeje avuga ko adashishikajwe no guhaza ibifu by'abandi mu gihe we ntacyo yungukira mu byo akora.

Ati: "Ndi hano kugira ngo ngire ejo heza ndetse no kugira ubuzima bwiza. Mziiki ufite inshingano zo kunyereka uko nakwikura muri iki kibazo cyangwa se nkushimire ku bwo kungira"

Harmonize aherutse mu Rwanda ariko nyuma yo kuhava The Mane yaramunenze ndetse BadRama anenga abamutumiye mu Rwanda; https://thechoicelive.com/the-mane-yikomye-harmonize

Harmonize uherutse gutandukana na Kajala wagiye atwaye imodoka ye ya Range Rover, yatangajeko yishyuye amafaranga miliyoni magana atandatu kugira ngo abone  uzajya umenya iby'indirimbo yanditse ariko nubundi bakomeza kwiyitirira ibikorwa bye bituma adafata inyungu yari yiteze muri izo ndirimbo.

Muri ubu butumwa burebure yanyujije kuri Instagram, yanzuye avuga ko ibi byose n'ubwo abyikorera ariko ari ku bwo inyungu z'abandi bahanzi bose bazamushimira nyuma yo kubona ko ibi yavuze byagize umumaro.

Ubwo Harmonize yari mu Rwanda, yegereye abanyarwanda ndetse yicisha bugufi ajya kurya capati mu biryogo; https://thechoicelive.com/ni-iki-cyazanye-harmonize-mu-rwanda-uryohewe-na-capati-zo-mu-biryogo

Ubutumwa Harmonize yageneye abiyitirira ibikorwa bye bakamutwara amafaranga yagakwiye kuba akirigita.