Ubwo Sheila Gashumba yamurikaga iduka rye rishya, nibwo yaboneyeho yerekana umukunzi we Rickman imbere y'ababyeyi n'umuryango.
Mu ijambo rye yagize ati "Nkunda Rickman kandi turateganya kurushinga." Aba bombi ukurikije ubwamamare bwabo urukundo rwabo ntirwigeze ruzamo ibibazo.

Rickman na Sheila Gashumba
Gashumba yakomeje asobanura ko Papa we atanga ubwisanzure buringaniye nk'abandi babyeyi bose.
Ati: "Papa arandinda kandi ntazemera ko nkundana n'umuntu uwo ari we wese kabone niyo yaba umuhungu wa Perezida."
Uyu mwari ubwo yamurikaga inzu ye icuruza imyenda,inkweto n'ibindi binyuranye, Papa we Frank Gashumba hamwe n' umukunzi we Rickman bose bari bahabaye muri ibyo birori.
Rickman nawe akaba ari umuhanzi muri iki gihugu cya Uganda, aba bombi urukundo, rwabo rukaba rutarakunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru.
Sheila Gashumba yamenyeka mu itangazamakuru rya Uganda, akaba anakora ibiganiro by'imyidagaduro kuri televisiyo NBC yo muri iki gihugu.


Rickman na Sheila Gashumba
