Hishurirwa ibanga Davido agendana rituma akundwa ku mbuga nkoranyambaga

Hishurirwa ibanga Davido agendana rituma akundwa ku mbuga nkoranyambaga

 Apr 28, 2023 - 02:16

Davido umwe mu bahanzi bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Afurika yose, yatangaje impamvu akundwa cyane kurusha abandi bahanzi barimo Wizkid na Burna Boy.

Ku myaka 31 David Adedeji Adeleke wamenyekanye nka Davido muri muzika  yatangaje impamvu ari umwe rukumbi mu bahanzi bo kuri uyu mugabane bakurikirwa n'abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Mu butumwa yanyujije kuri izi mbuga nkoranyambaga ze n'ubundi afiteho imbaga y'abamukirikira, yatangaje ibanga agendana ryayobeye abandi rituma agira abamukira benshi kuruta ibindi byamamare mu gihugu cye cya Nigeria barimo Burna Boy ndetse na Wizkid.

Ku bw'ibyo, impamvu ya mbere yatangaje ngo ni uko agira imico myiza, kandi iyo mico myiza akayigaragaza ntayihishe mu mutima. Ati " Ibyo bituma nkundwa cyane."

Ikindi kandi, uyu muhanzi akaba yatangaje ko ahora ku mbuga nkoranyambaga, kandi niyo adafite indirimbo n'ubundi akomeza kubana n'abakunzi be.

Ati " Wizkid na Burna Boy ntabwo basabana nka njye, kandi ntibanasangiza ibyabo inshuro nyinshi. Iyo ntafite indirimbo, nkomeza gutera urwenya abantu bange, kuko ndi umuntu ukunda gutera urwenya. Iyo ntakora umuziki nari kujya ntera urwenya [komedi]"

Davido akurikirwa n'abarenga miliyoni 26.9 ku rubuga rwa Instagram ndetse na miliyoni 13.4 kuri Twitter, akaba asobanura ko ubwitange bwe ku mbuga nkoranyambaga butuma agera ku ntego ze buri gihe.

Nta kabuza uyu muhanzi, hamwe na miliyoni z'abamukirikira, uretse kuba nawe abishoramo igihe kinini, ariko nk'uko akomeza abitangaza, nawe bituma agera ku ntego ze kandi mu buryo bwihuse.