Aho umutindi yanitse ntiriva! Shakira umuswa wamwimuye

Aho umutindi yanitse ntiriva! Shakira umuswa wamwimuye

 Apr 21, 2023 - 18:08

Nyuma yo gutandukana n'uwahoze ari umukunzi we, agahungira ibibazo muri Amerika, n'aho yimukiye umuswa wamuteye.

Shakira yahuye n’ikibazo cya mbere i Miami, aho yageze mu minsi yashize kugira ngo atangire ubuzima bwe bushya hamwe n’abana be, Milan na Sasha.

Ku bw’amahirwe make, ntabwo yashoboye kwimukira mu nzu iherereye muri kamwe mu duce tuzwi cyane two muri South Beach.

Shakira inzu ye yatewe n'umuswa bituma ayivamo[Getty Images]

Ikibazo, nkuko byatangajwe na paparazzi Jordi Martin, ni uko inzu yatewe n’icyorezo gito, bigatuma idashobora guturwa.

Shakira n’umuryango we ntibabashije kwimuka kugeza ikibazo gikemutse. Icyakora, sosiyete ishinzwe kurwanya udukoko yarahamagawe kugirango ikemure iki kibazo mu cyumweru gishize, bityo ntibigomba gutinda kugira ngo uyu muhanzikazi abe yakimuka.

Shakira byatumye inzu ye ayitwikiriza ihema

Kugira ngo akomeze guhisha ubizima bwe bwite, Shakira yashyize ihema ku nzu ye arayitwikira. Nk’uko amakuru  abitangaza, ngo ako gace ni ahantu hazwi cyane ba mukerarugendo baba batembera mu nyanja, kandi arashaka ko abana be bagira ubuzima bw’umutuzo kandi bakubahwa.

Shakira yari aherutse kwimukira i Miami nyuma yo kugirana ibibazo na Gerard Piqué [Getty Images]

Ntibiramenyekana niba Shakira azatura ahantu hamaze kwangizwa n'umuswa, kuko yagaragaye ashakisha indi nzu. Nk’uko amakuru abitangaza, yiteguye gukoresha miliyoni 50 z’amadolari ku nzu nshya, nini cyane kuruta iyi yibasiwe n'umuswa, kugira ngo yishimane n’abana be.