Bamwe mu byamamare bafungiwe abakobwa

Bamwe mu byamamare bafungiwe abakobwa

 Mar 9, 2023 - 12:37

Icyaha kerekeranye n'imibonano mpuzabitsina cyagiye kigaragara ndetse kigafungisha bamwe mu byamamare hano my Rwanda. Dore bamwe mu bashyizwe muri gereza bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.

1. Ndimbati

Kuva mu ntangiriro za Werurwe 2022, Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusindisha no gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure bakaza no kubyarana impanga.

Ndimbati mu rubanza yaburanye yemera ko uwo mukobwa babyaranye ariko atari umwana kandi atigeze amunywesha ibisindisha.

Ndimbati yamaze amezi atandatu n’igice afungiwe muri gereza ya Nyarugenge iri mu Murenge wa Mageragere.

2. Jowest

Umuhanzi Joshua Giribambe uzwi nka Jowest muri muzika nyarwanda yagejejwe mu maboko y'ubugenzacyaha ku wa 01 Gashyantare 2023 aho yari kuburana ku byaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.

Ku ya 21 Gashyantare 2023 nibwo yasomewe urubanza rwe banzura y'uko abaye umwere ndetse akaza guhita afungurwa kubera ko yagizwe umwere.

3. Kevin Kade na Davis D

Kevin Kade na Habimana Thierry batawe muri yombi tariki 21 Mata 2021 naho Davis D we afatwa mu ijoro rya tariki 24 Mata 2021 ubwo yari mu kiganiro na Ally Soudy kuri Instagram.

Uyu mwanzuro wafashwe ku  wa 14 Gicurasi 2021 aho urukiko rwasanze nta bimenyetso bikomeye ubushinjacyaha bwatanze ku buryo bakurikiranwa bafunze.

4. Prince Kid

Nubwo urubanza rwe rutari rwarangira, Ishimwe Dieudone uzwi nka Prince Kid yamaze igihe kirekire afunze azira ibyaha birimo;

Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.

Urubanza rwa Prince Kid ku bujurire bw'ubushinjacyaha, rwamaze kwimurirwa ku wa 31 werurwe nyuma y'uko ku wa 10 werurwe aribwo rwari rutegerejwe ariko rukaba rwasubitswe.

5. Titi Brown

Umubyinnyi Titi Brown ari muri gereza kuva mu mpera z'umwaka wa 2021 akurikiranyweho gusambanya umwana w'umunyeshuri utari wuzuza imyaka y'ubukure kuko igihe yakoreye icyo cyaha akurikiranyweho, uwo mukobwa yari afite imyaka 17.

6. Igusupusupu

Nsengiyumva François uzwi nka Igusupusupu nawe yatawe muri yombi ku wa 30 kamena 2021 azira gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 13 ndetse n'icyaha cyo gukoresha undi imirimo ivunanye.

7. Hagenimana Jean Claude

Hagenimana jean Claude usanzwe ari umutoza wungirije mu ikipe ya Nyagatare y'abari n'abategarugori, yagejejwe mu maboko ya RIB akurikiranyweho gusambanya abakinnyi b'iyi kipe.