Fireman yikomye abategura ibitaramo badaha umwanya Abaraperi

Fireman yikomye abategura ibitaramo badaha umwanya Abaraperi

 May 9, 2023 - 10:17

Umuhanzi Fireman yongeye kugaruka ku bategura ibitaramo badaha agaciro abahanzi ba Hip hop| Fireman yatangaje igituma abafana bamwishimira ku rubyiniro|Mwitege alubumu nshya ya Fireman na Tuff Gang.

Ku myaka 15 amaze mu muziki Nyarwanda, Fireman yongeye kugaragaza ko nubwo abafana bakomeza kwerekana ko bakunda hip hop, ariko abategura ibitaramo badakunze gutumirwa Abaraperi.

Mu kiganiro Fireman yagiranye na Thechoicelive, yagarutse ku ngingo zinyuranye ku buzima bwe bw'umuziki by'umwihariko agaruka ku ngingo y'uko abahanzi ba Hip hop badakunze gutumirwa mu bitamo.

Ubwo yabazwa impamvu bigaragara ko abafana bakunda hip hop ariko Abaraperi ntibatumirwe cyane mu bitaramo, yagigize ati " Ntabwo dukunda kwitabira ibitaramo kubera ko ababyitabira namwe murabazi, ariko ibi byose n'ikibazo cya ruswa."

Fireman yikomye abategura ibitaramo 

Yakomeje agira ati" Gusa iyo habonetse igitaramo naho cyaba ari kimwe, twerekana itandukaniro ry'ukuri. Ariko niko isi imeze kuko akaruta akandi karakamira."

Ati" Na Yezu Kristu yarushaga abayoboke Abafarisayo ariko byarangiye bamwivuganye. Nizera ko igihe kizagera cyikabisobanura, bakabona abahanzi ba nyabo."

Fireman yavuze ibintu bituma afana bamwishimira ku rubyiniro 

Ubwo uyu mugabo yabazwaga impamvu, buri gihe iyo ari ku rubyiniro abafana bamwishimira cyane, yatangaje ko icya mbere ari ukumenya ( Performance) yawe ku rubyiniro.

At" Kubera abantu baba ari benshi ugomba kumenya uko ibigenza, kandi byose ni akamenyero. Ikindi gikomeye ugomba kumenya kugenzura abafana(management) kuko nabyo biba ari ingenzi cyane."

Fireman agiye gusohora alubumu 

Uyu muraperi kandi yongeye gutangariza abakunzi be ko bakitega imishinga myishyi afite harimo ibitaramo biri imbere, alubumu ye ndetse n'indi ya Tuff Gang.

Fireman yashimiye abamubaye hafi mu gihe umugore yari arwaye

Akaba kandi yongeye gushimira abantu bose bamubyaye inyuma mu gihe umugore we yari ari mu bitaro, atangaza ko ubu ameze neza ari nta kibazo.

Muri rusange Fireman akaba yavuze ko abana bakizamuka muri muzika, bakora cyane kandi ko niba bitari byakunda, ari ikibazo cy'igihe, kuko umunsi umwe bizakunda.

Kurikira ikiganiro cyose Fireman yagiranye na Thechoicelive