Ku wa 17 Gicurasi 2023, nibwo Prince Harry n'umugore we Meghan Markle bakurikiwe n'Abanyamakuru bashaka kubafotora mu mugi New York.
Byose byari byatangiye ubwo Prince Harry n'umugore we Megan ndetse na nyina wa Meghan Doria Ragland bari bavuye mu birori bya Women of Vision awards, i Ziegfeld Ballroom ho muri Midtown Manhattan.
Ubwo ibirori byasozwaga nibwo imodoka zigera kuri 12 z'Abanyarwanda zaje kubakurikirana mu gihe cy'amasaha abiri, bigera naho bajya gutega taxi mu rwego kubahunga ariko biba iby'ubusa.
https://www.thechoicelive.com/prince-harry-na-meghan-markle-batumye-imodoka-zigongana
Ku bw'ibyo, kuri ubu aba bombi bari bandikiye urwandiko Kampani yitwa Backgrid ifata ibyerekeranye n'amashusho ngo basibe amashusho baba barafashe kuri uwo munsi.

Prince Harry na Meghan Markle ubusabe bwabo bwatewe utwatsi
Mu ibaruwa Prince Harry na Meghan bari banditse bagiraga bati " Turasaba Backgrid byihutirwa kuduha ibintu byose Abanyamakuru banyu bashe kuri uriya munsi birimo: Amafoto, Videwo, ndetse na filime."
Backgrid mu kubasubiza nayo ati " Hano muri Amerika, ngira ngo murabizi ko umutungo w'umuntu ku giti cye ari ntavogerwa, ubwo rero ntabwo ibyo musaba mwabihabwa."
Ikindi kandi Backgrid yakomeje ivuga ko uriya munsi bari bafite abafotozi bane, imodoka eshatu ndetse na moto imwe ati "kandi ntabwo abantu bacu bari bagambiriye ikintu kibi kuri uriya munsi bitwaje kamera zabo".
Magingo aya ntacyo Prince Harry n'umugore we Meghan Markle barasubiza iyi Kampani ya Backgrid kubyo yabasubije niba bazitabaza inkiko cyacgwa barabireka.

Prince Harry na Meghan Markle barasaba amafoto bafotowe ariko byananiranye
Muri rusange, Prince Harry n'umugore we Meghan Markle bakaba bashaka ko ayo mafoto yasibwa ngo kubera ko bitagaragara neza nk'abantu b'ibwami.
Andi makuru akaba akomeje kuvuga ko imyitwarire ya Harry na Meghan itari kunyura Umwami Charles III, bikaba bivugwa ko ashaka kubongerera abarinzi.
