Umukobwa w'imyaka 23 uzwi ku izina rya Destiny Benjamin wo mu gihugu cya Nigeria, yitabye Imana nyuma y'iminsi ine abazwe ngo agire ikibuno kinini mu gikorwa cyitwa Butt Lift yo muri Berezile (BBL) byabereye muri Cynosure Aesthetic Plastic Surgery i Lagos.
Kuva kuri urwo rupfu rwe, abakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye bagiye bakwirakwiza amashusho y'uwo muklbwa bikekwa ko yishwe no kuba yarabazwe.
nyiri ibitaro bya Cynosure Aesthetic Plastic Surgery, Dr. Ogbe Omoruyi, yahakanye aya makuru avuga ko uyu mukobwa yapfiriye mu bitaro mu gihe cyo kubagwa.
Omoruyi waganiriye n’abanyamakuru yasobanuye ko nyakwigendera yabazwe ku ya 8 Werurwe ariko akaba yari asanzwe afite ikibazo mu guhumeka akaba ariyo mpamvu yari yaroherejwe mu bitaro by'inzobere bya Ikeja biherereye muri Lagos.
Yagize ati: “Ni umukobwa w'imyaka 23 ukurikije ibyo yanditse ku nyandiko, yemeje ko kandi kubagwa kwagenze neza ndetse anashimira ababimukoreye"
Akomeza agira ati: “Nshobora kukwereka mu nyandiko yacu kugira ngo nerekane ko ibintu byose byari byagenze neza.
Icyakora, nyuma y'iminsi yagize ikibazo cyo guhumeka. Twamushyize kuri oxygen aratuza mbere yuko tumwohereza mu kigo nderabuzima, kiri mu minota 10 uvuye ku kigo cyacu."
Omuruyi yavuze ko n'ubusanzwe kubaga biba bifite ingaruka nyinshi kubwo ibyo rero umuntu uba ugiye kwibagisha akwiye kubanza kumenya ibyo.
Ati "Nkuko twese tubizi, kubaga bifite ibyago byacyo, kandi iyo ubajije umuganga cyangwa umuganga wabigize umwuga, uzi ibyerekeranye nubuzima bakubwira ukuri ku ngaruka zishobora kubaho nyuma yo kubagwa. Hari ibibazo bishobora kuziramo bitewe n'umubiri wawe"
