Edouard Bamporiki yagejejwe i Mageragere

Edouard Bamporiki yagejejwe i Mageragere

 Jan 24, 2023 - 03:13

Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco [My Culture] yajejejwe muri Gereza ya Nyarugenge iri I Mageragere.

Ku munsi w’ejo ku wa Mbere tariki 23 Mutarama 2023 Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho wa Leta muri minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco nibwo yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 30 frw n’Urukiko rukuru rwa Nyarugenge rufite icyicaro gikuru i Nyamirambo nyuma y’uko yari yahamijwe ibyaha bibiri. 

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Edouard Bamporiki yakatiwe imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 30 frw nyuma yo kujurira ku wa 31 Ugushyingo 2022 ku gifungo yari yakatiwe cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 frw. Icyakora nyuma yo kujurira bikarangira yongerewe imyaka, akagabanyirizwa amafaranga.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)


Kuri ubu Bwana Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yatawe muri yombi, atangirira gukora ibihano muri Gereza ya Nyarugenge [Mageragere] nyuma yo guhamwa n'ibyaha byo Kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko. Umuvugizi w'urwego rw'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa yemereye umunyamakuru Peacemaker (ubutumwa bugufi kuri Whatsap) ko rwose yaraye muri Gereza. Umwe mu bakozi ba Hotel isanzwe ituwemo na Bamporiki nawe yamwereye ko "Boss baraye bamujyanye nijoro". 

Inkuru bafitanye isano.

https://www.thechoicelive.com/breaking-news-bamporiki-yongerewe-igifungo