Ubuyobozi bw'ibitaro byo mu burengerazuba bw’Ubudage, bwtangaje ko burimo nyuma yuko bigaragaye ko umwe mu baganga bashinzwe kubaga, bitabaje umukozi ushinzwe isuku kugira ngo umufashe kubaga amano y’umurwayi.
Ku wa Gatanu, umunyamakuru wa rubanda SWR yatangaje ko ibyabereye mu bitaro bya kaminuza ya Mainz, byabaye mu 2020, nta kibazo byigeze bitera umurwayi, ariko ko umuganga yirukanwe.
Umuyobozi mukuru w'ibitaro, Norbert Pfeiffer, yavuze ko umuganga ubaga yafashe icyemezo cyo gukomeza igikorwa cyo kubaga umurwayi nubwo nta mufasha wujuje ibyangombwa wari uhari.
Nk’uko ikinyamakuru Daily Mainzer Allgemeine Zeitung kibitangaza, ngo ubwo umurwayi wari wamaze guterwa ikinya yagezwaga mu cyumba, umuganga yasabye umukozi ukora isuku wari hafi aho gufata ukuguru k'umugabo no kumwegereza ibikoresho byo kubaga. Iki kinyamakuru, cyavuze ko ukora isuku nta burambe yari asanzwe afite mu buvuzi.
Amakuru avuga ko ibi byamenyekanye nyuma yuko umuyobozi w’ibitaro abonye ibitambaro biriho amaraso mu ntoki z’uyu mukozi.
Ibiro ntaramakuru by'Abadage dpa, yavuze ko nyuma yo kumenya ibya aye, Pfeiffer yagize ati: "Ibi ntibyari bikwiye kubaho."