Nyuma y'uko umuherwe Elon Musk aguze urubuga rwa Twitter, yahise atangaza ko agiye kujya yishyuza abantu bose bafite akamenyetso k'ibara ry'ubururu kuri Twitter zabo akazwi nka "blue checkmarks/verifications"
Ako kamenyetso kakaba kerekana ko Twitter yawe isurwa n'abantu benshi kandi konte yawe izwi naba nyiri Twitter. Ku bw'ibyo utu tumenyetso tukaba twari dufitwe n'ibyamamare bisurwa cyane.
Iyo udafite ako kamenyetso, konte yawe nta muntu uba uyizi, ikindi kandi nta nikiba cyemeza ko ari iyawe.
Kuri ibi byose rero, ku wa 20 Mata 2023, nibwo utu tumenyetso abantu bose babyutse babona twavuyeho, basabwa kwishyura amadorari 11 y'Amerika ku kwezi kugira ngo badusubirane.
Nubwo abasitari benshi ako kamenyetso kagiye, ariko hari ibyamamare muri muzika biyobowe na The Weeknd barangije kwishyura ayo mafaranga bagumana akamenyetso kabo.
Kuri iyo mpamvu, dore abandi barangije kwishyura amafaranga Elon Musk asaba: Taylor Swift, Khloe Kardashian, Ryan Reynolds na Soulja.
Mu bandi kandi harimo icyamamare muri sinema Arnold Schwarzenegger, Nick Carter, LL Cool J, O.J. Simpson, Sia, ndetse John Cena.
Mu gihe abandi bemerewe kwishyura ayo madorari bagahita bisubirizaho utumenyetso twabo, abarimo Beyonce, Lady Gaga, Kim Kardashian ndetse na K-pop supergroup BLACKPINK, utumenyetso twabo twakuweho burundu ku mpamvu zitazwi.
