Umuhanzi R Kelly ashobora kwishyuzwa indishyi ya miliyoni 300 frw [$300k] kubwo gufata ku ngufu umwana w’umukobwa wari umuhanzi ukizamuka nkuko tubikesha ikinyamakuru Pulse.
Uyu mukobwa utarashyizwe ahagaragara yatangarije urukiko ko R Kelly uretse kumuhohotera yanamwanduje zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Kugeza ubu urukiko ruracyategura iteka ryo kwishyuza uyu muhanzi rikubiyemo amafaranga uyu mukobwa yifuje izo ndwara ndetse n’izo mu mutwe zaturutse ku guhogoterwa.
Robert Sylvester Kelly yakatiwe imyaka 30 y’igifungo muri Kamena 2022 azira ibyaha byo gufata abana ku ngufu , kubakoresha filime z’urukozasoni n’ibindi bitandukanye, yatawe muri yombi 2019, yamamaye mu njyana ya R&B mu ndirimbo nka “I Believe I Can Fly, Ignition, The Storm is over Now” n’izindi zakunzwe cyane.
R Kelly afatwa nk’umwe mu ngingi ya mwamba mu muziki w’Isi muri rusange ariko by’umwihariko mu njyana ya R&B.
R. Kelly ashobora kwishyura miliyoni 300 frw z’indishyi ku mwana yafashe ku ngufu.
View this post on Instagram
