Wizkid yaciye agahigo kari gafitwe na Burna Boy

Wizkid yaciye agahigo kari gafitwe na Burna Boy

 Nov 13, 2022 - 07:04

Umuhanzi Wizkid uri mu bahagaze neza muri muzika ya Africa, yakuyeho agahigo kari gafitwe na Burna Boy.

Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi nka Wizkid yaciye agahigo kari gafitwe na Burna Boy ko kugira album ikunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za America ari umuhanzi w’umunya Nigeria n'umunya Africa muri rusange.

Wizkid nyuma y’iminsi mike ashyize hanze album “More love, Less Ego” yahise iba iya kane ku rutonde rwa album zirimo kumvwa cyane muri America binyuze ku rubuga rucuruza imiziki rwa Apple Music.

Ni agahigo kari gafitwe n’umunya Nigeria rukumbi Burna Boy wabikoze muri uyu mwaka ubwo yashyiraga hanze album “Love, Damini”.

Kuwa 04 Ugushyingo nibwo Wizkid yashyize hanze album “More love, Less Ego” igizwe n’indirimbo cumi 15 zirimo iyo yakoranye na Ayra Starr.

Iyi album yagiye hanze itungura benshi nyuma yo kwitega ko izagaragaraho Davido bari basanzwe bafitanye amasinde ariko bagaheba.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Iyi album kuva igiye hanze imaze kugurwa na miliyoni 88.233.