Umunsi w’abagore: Alliah Cool yishyuriye mituweli imiryango 50

Umunsi w’abagore: Alliah Cool yishyuriye mituweli imiryango 50

 Mar 8, 2023 - 16:27

Alliah Cool yizihirije umunsi w’abagore mu ntara y’uburasirazuba aho yishyuriye ubwisungane mu kwivuza imiryango 50 y’abakobwa babyaye inda zitateganyijwe.

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore, ku munsi w’ejo ku ya 07 Werurwe 2023 Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool yawusangiye n’abaturage  bo mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Rugarama aho yishyuriye mituweli imiryango 50 y’abakobwa batwaye inda zitateganyijwe.

Muri aka karere hari hateguwe ubukangurambaga bwo kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa aho  insanganyamatsiko yagiraga iti :"Turengere umwana twubake u Rwanda twifuza."

Alliah Cool, umukinnyi wa filime uri mu bahagaze neza mu Rwanda akaba ari ambasaderi wa Loni ushinzwe kugarura amahoro ku Isi, International Association of World Peace Advocates (IAWPA) yari yatumiwe muri ubu bukangurambaga, yahuriyemo n’abandi bayobozi batandukanye bo muri aka karere n’intara muri rusange.

Alliah Cool yibukije abari muri iyi nama ko gusenyera umugozi umwe ari intwaro yo kurwanya inda zitateguwe zikunze guterwa abangavu.

Alliah Cool yasabye abakobwa batewe inda zitateguwe kurenga ibivugwa, abasaba gushyira imbaraga zose mu kubaka ejo hazaza habo baharanira kugera ku nzozi zabo.

Alliah Cool arazwi cyane muri sinema nyarwanda binyuze muri filime yise "Alliah The Movie" ndetse aherutse guteguza iyo yise "Accidental Vacation".

Iyi nama yari irimo abayobozi batandukanye.

Alliah Cool yatanze mituweli ku munsi w’abagore.

Usibye kandi kuba ku munsi w'ejo Alliah yarahaye imiryango 50 ubwishingizi, kuri uyu munsi yahurije hamwe abagore kugirango baganire ku iterambere ku munsi wabahariwe.