Kanye West ashobora kwangirwa gukorera igitaramo mu Bufaransa

Kanye West ashobora kwangirwa gukorera igitaramo mu Bufaransa

 Apr 14, 2026 - 20:45

Umuraperi Kanye West akomeje guhura n’ingaruka zikomeye mu ruhando mpuzamahanga, aho nyuma yo gukumirwa mu Bwongereza, ubu n’u Bufaransa bushobora kumufungira amayira.

Minisitiri w’Umutekano  muri iki gihugu cy’u Bufaransa, Laurent Nuñez ari gusuzuma inzira z’amategeko zishobora kubuza uyu muhanzi gukora igitaramo yari ateganyije gukora muri Kamena 2026 i Marseille. Ibi bije nyuma y’amagambo ya Kanye West yamaganwe n’abantu benshi ko arimo ivangura n’urwango, cyane cyane ayibasira Abayahudi.

Ubuyobozi bw’uyu mujyi nabwo ntibwigeze bwihangana kuko Meya wa Marseille, Benoît Payan yatangaje ko adashobora kwemera ko umujyi ayobora ukoreshwa nk’urubuga rwo gukwirakwiza urwango n’ibitekerezo byaba Nazi, ashimangira ko Kanye West adakwiye kwakirwa aho.

Ibi bibaye mu gihe mu Bwongereza ho ibintu byamaze gufata indi ntera, aho guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe Keir Starmer yamaze kubuza Kanye West kwinjira muri icyo gihugu, aho yari ategerejwe mu iserukiramuco rya Wireless Festival.

Icyo cyemezo cyakurikiwe n’ingaruka zikomeye, zirimo kuba bamwe mu baterankunga bakomeye b’iryo serukiramuco barimo Pepsi bahise bayivamo, bituma icyo gitaramo n’acyo giseswa burundu.

Kwamamaza no kwakirwa kwa Kanye West ku ruhando mpuzamahanga bikomeje kujya mu kangaratete, mu gihe ibihugu bitandukanye bigenda bigaragaza ko bidashobora kwihanganira amagambo ye afatwa nk’akwirakwiza urwango.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien