Cyera kabaye abahanzi bari baragizwe intabwa bagiye kongera guhabwa akazi

Cyera kabaye abahanzi bari baragizwe intabwa bagiye kongera guhabwa akazi

 Dec 15, 2022 - 05:56

Igitaramo cya “East African Party” kivuguruye kizajya kigaragaramo abahanzi nyarwanda gusa kiri hafi kuba ku nshuro yacyo ya mbere ndetse bamwe mu bahanzi bazakigaragaramo batangiye kumenyekana.

Nyuma y’iminsi hibazwa icyabaye gituma abahanzi nka Juno Kizigenza , King James n’abandi badahabwa akazi mu bitaramo, kuri iyi nshuro bongeye gutekerezwaho.

Amakuru The Choice Live yakuye mu bantu ba hafi ba East African Promoters n’ubwo urutonde rutaratangazwa, ahamya ko abahanzi nka Juno Kizigenza, King James, Riderman na Ish Kevin bataherukaga ku rubyiniro bari ku rutonde rw’abazagaragara mu gitaramo “East African Party” cy’uyu mwaka aho bazahuriraho n’abandi bahanzi nyarwanda bataramenyekana.

Mu minsi ishize nibwo The Choice Live yabagejejeho inkuru y’ibaza impamvu abahanzi bagaragara ku rubyiniro ari bamwe ariko kuri ubu bica amarenga ko byatangiye guhinduka.

Umuhanzi abanyarwanda benshi bafite amatsiko yo kubona ku rubyiniro ni Mr Kagame utabiherutse.

Umuhanzi Juno Kizigenza ategerejwe mu gitaramo cya "East African Party"

King James utari aherutse mu gitaramo agiye kongera kwizihirana n'abakunzi be.

Ish Kevin uri mu baraperi beza mu Rwanda agiye gutarama muri "East African Party" 2022.

Umuraperi Riderman umaze imyaka isaga 16 mu muziki agiye kongera gutaramira abakunzi b'umuziki we.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)