Dosiye ya Danny Nanone yashyikirijwe Ubushinzacyaha

Dosiye ya Danny Nanone yashyikirijwe Ubushinzacyaha

 Sep 27, 2022 - 17:50

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Ntakirutimana Danny uzwi nka Danny Nanone ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Dosiye ya Danny Nanone yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 26 Nzeri 2022 nyuma y’uko Ubugenzacyaha bumaze gukusanya ibimenyetso by’ibyaha byatumye uyu muhanzi atabwa muri yombi ku wa 19 Nzeri 2022.

Danny Nanone yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umugore w’imyaka 30 akaba umubyeyi w’umwana babyaranye.

Danny Nanone yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 19 Nzeri 2022, kuri ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB Kicukiro.

The Choice Live yamenye amakuru avuga ko mugore Danny Nanone akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa ari uwo babyaranye, ndetse muri 2016 ubwo uyu muhanzi yatabwaga muri yombi, n’uyu mugore bari bashyamiranye.

Icyaha Danny Nanone akurikiranyweho aramutse agihamijwe n’Urukiko yahanwa n’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iri tegeko rivuga ko uwahamijwe iki cyaha n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu ry’amafaranga atari munsi ya miliyoni eshanu ariko zitarenze miliyoni 10Frw.

Uyu muraperi yamenyekanye mu myaka ya 2011, azwi mu ndirimbo “Iri Joro” yakoranye na Christopher Muneza, “Ijanisha’ “Imbere n’inyuma” yakoranye na Bruce Melodie, “Forever” n’izindi.

Muri 2018 Danny Nanone yafashe umwanzuro ajya kwiga umuziki ku ishuri riwigisha i Mahanga rizwi nko ku Nyundo, aha yahasoreje kuwiga muri 2021. Kuri ubu yatawe muri yombi.