Yanditse alubumu mu marira n'agahinda

Yanditse alubumu mu marira n'agahinda

 May 11, 2023 - 09:39

Nyuma y'uko Omah Lay atangaje ko yakuriye mu kiraro, yanavuze ko yanditse alubumu yose mu marira n'agahinda hafi yo kwiyahura.

Umuhanzi wo muri Nigeria wamamaye nka Omah Lay ariko amazina nyakuri akaba ari Stanley Omah Didia, ubwo yarimo aganira n'Umunyamakuru H Steph, nyuma yo kumuganiriza ku buzima bw'imihanda yakuriyemo, yanamubwiye ko yigeze gushaka kwiyahura.

Akaba yaratangarije uyu munyamakuru ko album ya mbere yise ‘Boy Alone’ yamuritse muri Nyakanga 2022, zimwe mu ndirimbo ziyigize zavuye ku bitekerezo yagize arwaye kwiheba n’agahinda gakabije.

https://thechoicelive.com/nakuriye-mu-kiraro-omah-lay-8252

Yakomeje avuga ko uyu mushinga wa alubumu yahurijemo abahanzi barimo: Justin Bieber na Tay Iwar, washibutse ku bubabare yagize igihe yari atangiye kugera ku bwamamare.

Omah Lay yari yanditse alubumu yenda kwiyahura 

Ati “Nari hafi yo kwiyahura, ni ukuri byari byandenze. Ariko natekereje ko ngomba gukomeza kubaho kugira ngo mfashe abantu kuva ahantu nka hariya. Bisaba umuntu ukomeye kuba yajya muri biriya bihe akaba yakwandika indirimbo.”

Omah w'imyaka 26 watangiye kwamamara muri 2020, nubwo atatangaje icyamuteye ibi bibazo, yavuze ko kuba mu bihe by’umwijima byamufashije gukora umuziki ukwiye kuri buri wese.

Dore alubumu 'Boy Alone’ Omah Lay yakoranye agahinda gakabije