Zuchu ntashaka kubarwa nk’umuhanzi w’umugore

Zuchu ntashaka kubarwa nk’umuhanzi w’umugore

 Sep 19, 2022 - 09:48

Umuhanzi Zuchu ubarizwa muri Wasafi Label ya Diamond Platnumz yasabye abantu kutamufata nk’umuhanzikazi ahubwo agashyirwa mu cyiciro cy’abagabo kuko abona ariho akwiriye.

Umuhanzikazi Zuhura Othman Soud wamamaye nka Zuchu mu muziki wa Africa binyuze munzu ifasha abahanzi ya Wasafi Label, yatangaje ko urwego amaze kugeraho, abona atakiri uwo kugereranywa n’abahanzikazi bagenzi be, avuga ko kuba yaravutse ari umukobwa bihagije ariko imirimo ye y’amaboko ikwiriye kugereranywa n’abagabo.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko byaba byiza agiye afatwa nk’umuhanzi w’umugabo kuko ngo kugereranywa n’abahanzikazi ni ukubabangamira no guhonyora bagenzi be.

Ati “Ndashimira ababyeyi bange bambyaye, ni ku bushake bwanyu n’imbaraga z’Imana. Mu nyandiko zange, nagashyizwe mu irushanwa [icyiciro] cy’abagabo.

Bagenzi bange b’igitsinagore naba mbarenganyije. Umukino w’ikagaramu ugoye, nshobora kwandika nk’umusore kandi ntari we”.

Zuchu yavuze ko ari umuhanzi ukwiriye kuba mu cyiciro cy'abagabo ndetse ko  muri iyi minsi azahita ashyira hanze indirimbo ebyiri icyarimwe.

Uyu muhanzikazi amaze guca agahigo ko kuba ariwe muhanzikazi wa mbere ukurikirwa cyane ku rubuga rwa YouTube muri Africa aho akurikirwa n’abasaga miliyoni 2.19, ari imbere y’ibirangirire muri muzika ya Africa nka Tiwa Savage, Yemi Alade n’abandi.

Uyu muhanzikazi yasinye nk’umuhanzi wa Wasafi Label muri 2020 ari nabwo yashyize hanze indirimbo “Wana” ariyo ya mbere ye nk’umuhanzi, ibi bimugira umuhanzi wagize umubare munini w’abamukurikira cyane kuri YouTube mu gihe gito muri Africa y’iburasirazuba.

Umuhanzikazi Zuchu atangiye kwikomanga ku gatuza ko ayoboye abahanzikazi bagenzi be.