Nyina wa Achraf Hakimi yatangaje ibikomeye ku muhungu we

Nyina wa Achraf Hakimi yatangaje ibikomeye ku muhungu we

 Apr 21, 2023 - 02:09

Mu gihe inkuru ya Achraf Hakimi yo gutandukana n'umugore we ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, noneho nyina nawe yagize icyo avuga ku muhungu we.

Mu minsi yashize, nibwo umukinnyi wa ruhago Umunya-Morroco Achraf Hakimi yatandukanye n'umugore we Hiba Abouk mu mategeko.

Umugore wa Achraf Hakimi akaba yarashinje umugabo we kumuca inyuma n'undi mukobwa ndetse urukiko narwo rurabimuhamya.

Nubwo batandukanye, ariko icyatangaje abantu ni ukuntu uyu musore umutungo we 80% yari yarawanditse kuri nyina, naho 20% akaba ariwo wari umwanditseho.

Ku bw'ibyo, ibi byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu bacitsemo ibice bibiri.

Abantu bamwe bashyigikiye Hakimi ndetse abandi bakaba bamunenga. Ibi rero byaje gutuma Hiba Abouk asaba abantu kumuha amahoro kuko nawe ngo biri kumugiraho ingaruka.

Kuri iyi mpamvu, Nyina wa Achraf Hakimi ariwe Saida Mouh, akaba yatangaje ko umuhungu we ajya gutangira kohereza umutungo we ku mazina ye, nta kintu na kimwe yigeze amutangariza.

Nyina wa Achraf Haki Saida Mouh n'umuhungu we 

Nyina wa Hakimi ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru 'Moroccan daily Goud' akaba yagize ati "Ashraf ntiyigeze amenyesha ko agiye kohereza ubutunzi bwe ku mazina yange, kandi niba yarabikoze, yabikoze kugira ngo yirinde ubwe."

Akaba yarakomeje agira ati " Rwose ngewe ibyo kunyandikaho imitungo ye nta kintu mbiziho. Ati, ariko se ubundi bibaye aribyo, ikibazo kiri hehe?" Saida Mouh akaba yirinze kugira byinshi atangaza ahitamo kwicecekera.

Ashraf Hakimi w'imyaka 24, magingo aya akomeje kwiterera ruhago mu ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG), akaba nta kintu yari yashaka kuvuga kuri ibi bikomeje kumugarukaho mu Isi y'imyidagaduro.