Meghan Markle umuryango we uramushinja kwihenura

Meghan Markle umuryango we uramushinja kwihenura

 May 1, 2023 - 02:55

Umuryango wa Meghan Markle uramushinja kwihenura akigira uw'ibwami.

Abagize umuryango wa Meghan Markle, bateraniye hamwe kugira ngo baganire ku mpamvu batekereza ko yatumye abihenuraho ubwo yashyingirwaga mu muryango w’ibwami.

Se wa Meghan, Thomas Markle Sr., murumuna we Samantha, na musaza we witwa Thomas Jr. baricaye baganiriza ikinyamakuru 7NEWS Spotlight ibyababayeho.

Meghan Markle abavandi mwe bamushije gukira akibagirwa gukinga[Getty Images]

Bose uko ari batatu, bahurije ku buryo batekereza ko Meghan yabihenuyeho kuko atababonaga nk’abantu bakwiye kwerekwa ibwami. Murumuna we Samantha, na we yavuze uburyo Meghan yari kuba akiri umukozi wo muri resitora cyangwa mu kabari, iyo bitaba se wamwitangiye, avuga n’uburyo umubano wa Meghan na Harry ari uburozi.

Umuryango wa Meghan Markle wagaragaje n'amashusho ya kera kugira ngo werekane ko bigeze kuba umuryango uri hamwe, nubwo batandukanye

Thomas Sr. na we yagaragaje amarangamutima ku mukobwa we, avuga ko yifuza ko bakemura ibyo batumvikanaho, bakongera bakabana neza.

Thomas Sr yavuze ko yifuza kongera kubaana neza n'umukobwa baciye umubano mbere yo gushyingirwa ibwami [Getty Images]

Muri rusange, ikiganiro cyagaragaje uko umuryango ubona Meghan n’ibyabaye biganisha ku gutandukana kwabo.