Ibihano bihanishwa ibyaha DC Clement akurikiranweho

Ibihano bihanishwa ibyaha DC Clement akurikiranweho

 Apr 1, 2026 - 10:14

Kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Werurwe 2026, nibwo umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement yatawe muri yombi akurikiranweho icyaho cyo no kurwanya ububasha bw’amategeko no kwangiza ikintu cy’undi.

Aya ni amakuru yemejewe n'umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B Thierry kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Werurwe 2026.

Amakuru avuga ko ikintu cy'undi yangije DC Clement akurikiranweho kwangiza, ari imodoka y'isuku n'umutekano y'umurenge wa Jabana.

Ingingo ya 205 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ushishikariza abandi kwigomeka ku byo amategeko ateganya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano k'igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.

Ibihano bivugwa mu gika cya kabiri cy’iyi ngingo, bikubwa kabiri iyo uko gushishikariza kwagize ingaruka mbi.

Ingingo ya 186 muri iki gitabo ivuga ko umuntu wese ku bw’inabi, wangiza cyangwa wonona ikintu cy’undi kimukanwa cyangwa kitimukanwa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano k'igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 300 ariko atarenze ibihumbi 500 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

DC Clement yatawe muri yombi nyuma y'ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza inzu iri gusenywa mu Karere ka Gasabo, akavuga ko ari akarengane yakorewe kuko yayubatse afite ibyangombwa.

Ati "Umusore w’imyaka 29 agakora ibishoboka byose ngo afashe Leta gukemura bimwe mu bibazo aho kugira ngo Leta imufashe ahubwo ikamusenyera, Meya wa Gasabo akohereza abapolisi n'abayede agatanga itegeko ngo Bamusenye atigeze agera n'aho biri. 

"Dear @Bayaseseb nturi umuntu mwiza kandi ndasaba Imana ngo izaguhe igihano kiruta ibindi.Twabonye birangiye dusaba ko twisenyera ngo turamire ibikoresho byacu Urabyanga.

"Twubatse ishuri muri 2024 dutangirana abana 50, muri 2025 tugira abana barenga 180 maze @NESA_Rwanda iradusura isaba ko twagura! Twaguze ikibanza imbere yacu dusaba icyangombwa! Eng. wa @jabanasector atwizeza ko twabikora yewe aduha n’icyangombwa.

"Twarubatse, hanyuma Kuwa 5 ushize Meya @Bayaseseb ategeka ko dusenyerwa! Nta nteguza, atigeze anahagera, ataduhaye no kubitekerezaho, twamusabye ko basi niba nta kindi cyakorwa twakwisenyera mu gihe turi kubikora avuga ko turi gutinda, none bahabyukiye. 

"Nonese @jnabdallah urubyiruko rwawe tuzabaho gute? Ko agahinda kazatwica tukiyahura. Izi ni Million zirenga 70 zihiye tuzireba. Niba haribyo tutujuje ntibadufasha kubyuzuza? Ese niba bitanakunda ntibareka tukisenyera. Ibi si ugusenya Clement, ibi ni ugusenya umutima, igihugu, kandi umunsi umwe amateka azahinduka, ibyo Meya cyangwa undi yakora byose ntakizambuza kuba/kubaka u Rwanda twifuza."

Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine ashyira umucyo kuri iki kibazo yagize ati "Uyu muntu yatse icyangombwa cyo kuvugurura inzu ishaje, ifite metero 7,5X7. Aragihabwa. 

Icyangombwa cyerekana ko yagombaga: 

▶️ Gusana inkuta ebyiri, urw'inyuma n'uruhande rw'ibumoso

▶️ Gusimbuza amabati. 

Icyangombwa cyamubuzaga: 

▶️ Guhindura imiterere y'igisenge inzu isanganywe

▶️ Kongera cyangwa kugabanya ibipimo inyubako isanganywe

▶️ Kubaka uruzitiro cyangwa umukingo.

Icyitonderwa: Kuvugurura gutya tubyemerera umuturage kugira ngo ature mu nzu idashyira ubuzima bwe mu kaga mu gihe runaka, kuko iki kibanza kiri muri zone yagenewe ubuhinzi ku gishushanyo mbonera. Ntabwo hemerewe kubakwa by'igihe kirekire.

Amakosa yakozwe: 

▶️ Uyu muntu yahawe icyangombwa cyo kuvugurura ntiyagikoresha ibyo yagisabiye.

Iyo bigenze gutya, uyu muntu ahanishwa gukuraho ibyo yubatse. Iyo atabyikuriyeho, ubuyobozi bubikuraho akishyura ikiguzi cyatanzwe mu kubikuraho. 

▶️ Nk'uko watanze amakuru, uyu muntu wagombaga kuvugurura inzu byarangiye arimo kubaka inzu nshyashya, wavuze ko zari inyubako z'ishuri. Ntibikwiye ko umuntu yakubaka ishuri nta ruhushya. Kirazira.

▶️ Ngendeye ku makuru watanze, Engineer wa Jabana ntabwo yatanga icyangombwa cyo kubaka. Nta bushobozi abifitiye. Uburyo bwonyine bwo gusaba icyangombwa cyo kubaka ni ukunyura muri sisiteme yo kubaka.gov.rw."

Emma Claudine yakomeje yibutsa abantu ko kubaka mu Mujyi wa Kigali nta byangombwa bitemewe kandi ko ibyo wubatse nta byangombwa hakurikizwa amategeko abigenga bigakurwaho. 

Kuri ubu DC Clement afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Jabana mu Karere ka Gasabo.