Mbosso yakoze impanuka muri USA

Mbosso yakoze impanuka muri USA

 Feb 15, 2023 - 04:55

Inkuru y'akababaro yatangajwe n'inzu uyu muhanzi w'Umunyatanzaniya akoreramo umuziki ya WCB, yakoreye impanuka muri Amerika.

Mbosso yakoze impanuka y'imodoka muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.

Iby'iyi mpanuka byatangajwe na Wasafi Classic Baby ( WCB), inzu itunganya umuziki  akoreramo.

Iyi nzu, yavuze ko uyu muhanzi yari yaragiye gukora ibitaramo no kumenyekanisha Alubumu ye yasohotse muri 2022, imbere y'abakunzi be muri Amerika.

Amakuru ari kuvuga ko uyu muhanzi yakomeretse ku maboko no ku ntungu.Akaba yahise yerekezwa kwa muganga kuvurwa ibikomere.

Muri video yasakaye hose, igaragaza uyu muhanzi imodoka yarimo igongana n'iyindi yari kumuvuduko ukabije.

Ako kanya Police yahise ihamagaza imbagukiragutabara ibajyana kwa muganga.

Magingo aya ntibiramenyekana niba uyu muhanzi arakomeza ibitaramo bye yari afite muri Phoenix, Arizona ndetse na Washington.

Mu mwaka wa 2022, uyu muhanzi nabwo yari agiye kwerekeza muri Leta zunze ubumwe z'Amerika,ariko umugaganga amumbwira ko atakora urugendo rw'amasaha umunani mu ndege kubera ibibazo by'ubuzima (yari arwaye).