Jennifer Lopez afite ubwoba ko amateka ashobora kwisubiramo

Jennifer Lopez afite ubwoba ko amateka ashobora kwisubiramo

 May 14, 2023 - 01:01

Nyuma yo gutandukana bwa mbere bigizwemo uruhare n'itangazamakuru, Jennifer Lopez ubwoba ni bwose.

Mu myaka yashize ubwo bakundanaga bwa mbere, Ben Affleck ntiyashoboraga gucunga imyitwarire ye imbere y'itangazamakuru ryari ribakikije we na Jennifer Lopez, byanatumye baza gutandukana. Itangazamakuru ryakomeje kuboga runono aho bajyaga hose, kandi nyuma y’imyaka irenga 20, birasa nkaho nta kintu cyahindutse rwose.

Jennifer Lopez afite ubwoba ko amateka bagize we na Ben Affleck yaba agiye kwisubiramo[Getty Images] 

Ben na JLo bahisemo guha urukundo andi mahirwe ndetse bashakana rwihishwa muri Vegas. Ariko imyitwarire baherutse kugaragaza ku karubanda, yatanzwe ishusho y'ibyo Ben Affleck arimo kunyuramo n’umugore we.

Mu by’ukuri, mu cyumweru gishize, habaye ibihe bibiri by’ingenzi byagaragaje ibishobora kuba bibera hagati yabo bombi igihe biherereye.

Icya mbere, ni ubwo Ben yakubitaga urugi rw'imodoka kuri Jennifer imbere y’amaso y'abayamakuru bafataga amafoto.

Ben Affleck aherutse gukubita Jennifer Lopez umuryango w'imodoka imbere y'itangazamakuru[Getty Images]

Ikindi gihe, Ben byasaga nkaho ahangayitse kuruta ibisanzwe maze akankamira Jennifer Lopez imbere ya rubanda. Bari kuri tapi itukura ubwo ibi byabaga, kandi byavugishije benshi kuri enterineti. Ikigaragara, ni uko Ben Affleck atangiye kwerekana imyitwarire nk'iyo yari afite atangira gukundana na Jannifer Lopez. Ikindi kandi, biragaragara ko Ben Affleck ashaka ubuzima bwite kuruta ubwo afite ubu.

Ben Affleck agorwa no kubana n'itangazamakuru[Getty Images]

Impuguke Kudi James, ibinyujije ku kinyamakuru The Mirror, yavuze  ko uku kutumvikana bishobora kuba ikimenyetso cyerekana ko aba bombi bashobora kutamarana igihe kirekire.

Yagize ati: “Gutandukana kwabo kwatumye Jennifer ababara cyane, maze avuga ko kuzengurukwa n'abanyamakuru byateje ikibazo urukundo rwabo, bityo kubona Ben agira umujinya akamukubita urugi rw'imodoka kuko barimo gufotorwa bari kunywa ikawa, atari byiza ku bantu banyuze mu bintu nk'ibyo.”

Ben Affleck na Jennifer Lopez baherutse kubwirana nabi imbere y'amaso ya rubanda[Getty Images]

Amakuru avuga ko Jennifer afite impungenge ku mugabo we wongeye kugorwa no kuzengurukwa n’itangazamakuru, ibintu n’ubundi byari byashyize igitutu ku mu bano wabo wambere kugeza n’ubwo batandukana.